igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza
AMAKURU

Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 1:41 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Kimwe mu byifuzo bya nyuma Papa Francis yasize atanze ni uko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi mu gace ka Gaza, by’umwihariko mu gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Ibi byatangajwe na Vatican ku wa 4 Gicurasi 2025.

Vatican ivuga ko mbere y’uko Papa yitaba Imana, yasabye ko imodoka yakoresheje mu 2014 ubwo yasuraga hamwe mu hantu hatagatifu yahabwa umuryango wa Caritas w’i Yeruzalemu, kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza.

Iyi modoka iri kuvugururwa ku buryo izajya iba ifite ibikoresho bihagije mu gutabara abantu, nk’imiti, inkingo, abaganga, n’ibikoresho bisabwa mu kuvura inkomere.

Umuryango Caritas uvuga ko iyi modoka izakoreshwa mu bice byo muri Gaza bidafite amavuriro ndetse izoherezwa muri aka gace igihe hazaba hari agahenge.

Umujyanama mukuru wa Caritas muri Suède, Peter Brune, avuga ko iki gikorwa atari icy’ubugiraneza gusa, ahubwo ari n’ubutumwa ku batuye Isi.

Ati “Ntabwo ari imodoka gusa, ni ubutumwa bw’uko Isi itibagiwe abana bo muri Gaza.”

Papa Francis yasabye kenshi guhagarika imirwano hagati y’u Burusiya na Ukraine, no hagati ya Israel na Hamas, ndetse kuri Pasika yongeye kubigarukaho, mbere y’uko yitaba Imana.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Karongi: Abantu babiri barimo umugabo n’umukecuru bapfiriye mu rugomo
Next Article Trump yatangaje ko filimi zitari izo muri Amerika zigiye kujya zitanga umusoro wa 100%
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
AMAKURU

Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga

Mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo gutera urugo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?