Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yasabye ko intambara ziri kwibasira isi zihagarara, ashimangira ko isi idakeneye indi ntambara y’isi, cyane cyane intambara ya gatatu. Ibi yabivugiye mu Misa ye ya mbere yayoboye imbere y’imbaga y’abakirisitu barenga 100,000 ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican
Mu butumwa bwe bwuje impuhwe n’ihumure, Papa Leo XIV yagarutse ku ntambara ikomeje gukomera mu bice bitandukanye by’isi, asaba abayobozi b’ibihugu kubana mu mahoro no gushyira imbere ibiganiro aho gukoresha intwaro.
Yagize ati: “Intambara ntizongere, ibyo kurwana intambara ya gatatu y’isi birangire. Ndahamagarira ibihugu ku Isi, nsubiramo ngo intambara ntizikongere.”
Yihanganishije by’umwihariko abaturage ba Ukraine, avuga ko umutima we wikoreye imibabaro yabo, asaba ko habaho ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Yanagarutse ku ntambara muri Gaza, asaba Isiraheli guhita ihagarika imirwano no kurekura imfungwa za Palestine. Yanongeye gusaba amahoro hagati y’u Buhinde na Pakistan, aho ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera.
Al Jazeera yatangaje ko Papa Leo XIV yakomeje kugaragaza agahinda ke ku baturage ba Gaza bazengerejwe n’imirwano, avuga ko atakwihanganira kubona abantu bicwa n’intambara, cyane cyane abana n’abasivili bari mu bwigunge.
Iyi Misa yateguwe mu masaha make nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, asabye ibiganiro bidakoreshejwe imfashanyigisho kugira ngo intambara irangire, mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump na we yemeye kuba umuhuza muri ibyo biganiro.
Papa Leo XIV yasimbuye Papa Francis witabye Imana, atorwa n’Abakaridinali bari mu mwiherero wa “Conclave” wabaye ku wa 8 Gicurasi 2025.
Ubu busabe bwa Papa buje mu gihe isi ikomeje kurangwa n’ingaruka z’intambara zitandukanye. Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko muri Ukraine abantu b’abasivili 12,910 bamaze kuhapfira kugeza muri Gashyantare 2025, mu gihe abandi 30,700 bakomeretse. Abasirikare ba Ukraine barenga 45,000 bamaze kugwa mu mirwano naho abarenga 390,000 barakomerekejwe.
Muri Gaza ho, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yo muri Werurwe 2025 igaragaza ko abantu barenga 61,700 bamaze kuhasiga ubuzima, barimo abana 17,492.
N’ubwo u Buhinde na Pakistan baheruka kumvikana ku gahenge, ku wa 7 Gicurasi 2025 u Buhinde bwarashe ibisasu bya misile muri Pakistan, bihitana abasirikare barenga 50. Pakistan nayo yihimuriye ku kurasa indege z’u Buhinde, ibyongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.
Papa Leo XIV yasabye amahanga kureka inzira y’intwaro bagakurikira inzira y’amahoro, kuko isi ikeneye ituze n’ubwumvikane, aho kugira ngo ibihugu bikomeze kwangiza ubuzima bw’abantu no gusenya ibikorwaremezo.