Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziva muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icyarimwe mu Rwanda
Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho zizasubizwa mu buzima busanzwe muri Pariki y’Akagera.
Mu itangazo yasohowe, n’ubuyobozi bwa pariki y’Akagera yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurinda no kubungabunga inkura, ndetse kigaragaza ubufatanye bukomeye bwashyizwe mu kubungabunga uru rusobe rw’ibinyabuzima.
Inkura zera zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zimaze igihe zugarijwe n’ibikorwa byo guhigwa n’icuruzwa ry’amahembe yazo, ku buryo byigeze gushyira mu kaga ko zashira burundu.
Amakuru aturuka mu Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Nkura (IRF) agaragaza ko hagati ya 2022 na 2023, icuruzwa ry’amahembe y’inkura muri Afurika ryazamutseho 4%, aho mu 2023 gusa hacurujwe amahembe arenga 586.
Inkura zera zo mu majyepfo zisigaye ku isi ni 17,000 gusa, nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku rusobe rw’ibinyabuzima (IUCN). Inkura zera zo mu majyaruguru zo zisa n’izazimye, kuko zisigaye ari ebyiri z’ingore gusa.
U Rwanda rwasubukuye gahunda yo gusubiza inkura muri Pariki y’Akagera mu 2017, ubwo hatuzwaga inkura zirabura 18 zaturutse muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye na RDB n’umuryango wa Howard G. Buffett.
Mu 2021, u Rwanda rwongeye kwakira inkura zera 30, ziri mu murongo wo kongera ubwoko bw’inkura zitabaga zisanzwe mu Rwanda, kuko zahoze ziboneka muri Kenya, Uganda na Zambia.
Biteganyijwe ko izi nkura nshya 70 zizagera mu Rwanda mu mpera za Gicurasi 2025, bikaba bizongera imbaraga mu kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.