igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 8, 2025 10:50 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka ya metero ebyiri mu gikapu. Ibi byabaye ubwo yagarukaga muri Kenya avuye muri Uganda aho yari yagiye kwitabira amasengesho yo kumukiza amadayimoni

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi News, ubwo abashinzwe umutekano basakaga ibikapu ku mupaka, batunguwe no gusanga Pasiteri atwaye inzoka ikiri nzima yihishe mu gikapu. Abashinzwe umutekano baramubajije iby’iyo nzoka, ariko atanga ibisobanuro byateje urujijo.

Nyuma, Pasiteri Maloba yasobanuye ko ubwo yasengerwaga muri Uganda, iyo nzoka yagaragaye mu gihe cyo gusengera ayidayimoni ngo zimuvemo, bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ayo madayimoni yavuye mu mubiri we. Ku bw’iyo mpamvu, ngo yahisemo kujyana iyo nzoka mu rusengero rwe ruherereye Matayos muri Kenya, kugira ngo abakirisitu bamusengere biruseho ndetse n’abandi bayibone nk’ikimenyetso cy’ukuri kw’ibyo yanyuzemo.

Videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyo nzoka ishaka kuva mu gikapu, byatumye abaturage batungurwa cyane. Abashinzwe kurengera inyamaswa (Kenya Wildlife Service) bahise bitabazwa bajya gutwara iyo nzoka.

Kuri ubu, Pasiteri Maloba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Mayenje mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho iyo nzoka yaturutse n’impamvu yayambukanye umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba
Next Article Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

“Nta we ushobora gutsinda iyi ntambara yo kuzamura imisoro ikivamo ni ugusigara mu kato.” – Xi Jinping yaburiye Amerika

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aburira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagoheka mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu…

1 Min Read
AMAKURU

Huye: RIB yataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga imibiri irenga 290 mu isambu ye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntirushwamaboko Marie Providence, w’imyaka 64, wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye,…

2 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Urukiko rwemeje ko Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo

Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nteziyaremye Germain nta shingiro zifite. Rwemeje ko impamvu z’ubujurire…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?