igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa
AMAKURU

Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 23, 2025 7:10 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yateganyirijwe ibiganiro na Perezida Donald Trump. Gusa ibintu byahinduye isura ubwo Trump yatunguraga Ramaphosa mu kiganiro n’itangazamakuru, amwereka amafoto n’amashusho avuga ko ari ibimenyetso byerekana ko muri Afurika y’Epfo hari ibikorwa by’ihohoterwa rikabije ryibasira aborozi b’abazungu

Amwe muri ayo mafoto, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian, harimo afitanye isano n’andi yafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi. Ayo mashusho yagaragazaga abaturage bagerageza guhunga intambara ndetse n’abashinzwe ubutabazi baterura imirambo mu gihe cyo gushyingura. Ibiro ntaramakuru bya Reuters byavuzweho kuba byaragize uruhare mu gufata bimwe muri ibyo bimenyetso.

Trump yashimangiye ibyo birego avuga ko hari amashusho y’abategetsi muri Afurika y’Epfo, barimo Julius Malema uyobora ishyaka EFF, bashishikariza abaturage gukora ibikorwa byo kwibasira abarozi b’abazungu. Ibi yabivuze mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari iherutse gusaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ibisobanuro ku mpamvu Amerika iri kwakira impunzi zivuye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari abandi bantu ibihumbi birukanwa.

Perezida Ramaphosa yahakanye ibyo birego, avuga ko atari politiki ya Leta gushyigikira amagambo y’urwango, kandi ko igihugu cye kigendera ku mahame ya demokarasi n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Yagize ati, “Malema afite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo bye nk’uko n’abandi bose babifite, ariko ibyo ntibisobanuye ko Leta imushyigikiye.”

Muri Gashyantare 2025, Perezida Trump yari yaratangaje ko hari ubwicanyi bukorerwa aborozi b’abazungu muri Afurika y’Epfo, ndetse umushoramari Elon Musk nawe yari yunze mu rye avuga ko ibyo bikorwa bisa na Jenoside. Gusa Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwabiteye utwatsi, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko habaye Jenoside.

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo yo mu 2024 yagaragaje ko abantu 44 bishwe mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibyibasira abari mu mirima n’inzuri, ariko ntihigeze hatangazwa ubwoko cyangwa uruhu rw’abahohotewe. Abazungu muri Afurika y’Epfo bagize 7% by’abaturage bose, ariko bafite igice kinini cy’ubutaka n’imitungo, ibintu Guverinoma y’iki gihugu iri kugerageza gusaranganya binyuze muri gahunda yo kugabanya ubusumbane mu mitungo.

Ibi byose byakomeje kwerekana ubushyamirane bushingiye ku mateka n’ubusumbane mu mitungo, aho bamwe bafata gahunda ya guverinoma nk’iy’ubutabera, abandi bakayibona nk’iy’ihohoterwa ryihishe inyuma y’ivangura rushingiye ku ruhu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Xiaomi yashyize hanze imodoka nshya y’amashanyarazi n’udushya tw’ikoranabuhanga rihambaye
Next Article Baho International Hospital yatangije icyumweru cyo kuvura ku buntu indwara zifata imiyoboro y’inkari
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Abaturage bari mugahinda nyuma yo gupfusha ihene zabo ziriwe n’imbwa z’inyagasozi

Imbwa z’inyagasozi zishe ihene esheshatu z’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke,…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

M23 iri kugabwaho ibitero simusiga n’ibihugu bitatu birimo n’Ububiligi

Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 27 Mutarama,…

8 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Abantu 28 baguwe gitumo na polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ,bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, n’abandi batanu bayaguraga mu buryo…

1 Min Read
AMAKURU

Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mururu, Akarere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?