igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 23, 2025 11:55 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi bahava binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize agaruka ku bibazo by’abimukira mu kiganiro yagiranaga na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni uri mu ruzinduko muri Amerika.

Mu nama yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Perezida wa Amerika yavuze ko umubare munini w’abimukira bava muri Congo bajya muri Amerika.

Yavuze ko ibihugu byafunguye abagizi ba nabi bava muri byo bakabohereza muri AmerikaTrump yagize ati: ” Urabizi bafunguye amagereza Giorgia, ku Isi hose, barabarekuye, atari muri Amerika y’Epfo gusa, ku Isi yose, Congo na Afurika, abantu benshi, benshi baturuka muri Congo, sinzi icyo ari cyo ariko baturutse muri Congo…”

I Kinshasa, aho abaturage bugarijwe n’ibibazo byinshi by’ubukungu, aya magambo ya Trump yongeye kubakorogoshora mu gihe iki gihugu gishaka guha amabuye y’agaciro Amerika na yo ikagifasha kugarura umutekano mu burasirazuba bwacyo bwashegeshwe n’intambara.

Jonathan Bawolo, utuye mu murwa mukuru, avugana na Africanews yagize ati: “Igihugu cyacu, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni igihugu cyiza kiri hagati mu mugabane wa Afurika. Turi igihugu gikize cyane ku buryo tutikunda, kandi ntidutoteza abanyamahanga mu mihanda ngo tubasabe ibyangombwa byabo.” Kuri we, aya magambo ya Trump agaragaza ukuntu DRC ikunze gufatwa, akenshi igereranywa n’ubukene n’amakimbirane, ariko ngo bikaba biri kure y’ukuri kwa buri munsi kw’Abanyekongo benshi.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nubwo ifite ibibazo by’ubukungu na politiki, ni kimwe mu bihugu bikungahaye cyane ku Isi mu bijyanye n’umutungo kamere.

Amabuye y’agaciro nka Cobalt, cooper na lithium ni ingenzi ku nganda zo ku Isi, cyane cyane iz’ikoranabuhanga n’ingufu. Nyamara, imicungire mibi y’uyu mutungo ituma Abanyekongo bakomeza kuba mu bukene bukabije.

Amagambo ya Trump ntabwo atandukanye cyane n’ayo akunze gutanga kuri Afurika. Muri Werurwe umwaka ushize, nabwo yavuze ko Lesotho ari igihugu kitazwi, anenga imfashanyo Amerika yohereza mu bihugu nk’ibyo.

Trump ndetse yigeze gutangaza ku mugaragaro ko umuperezida rukumbi yemera muri Afurika ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wenyine kuko ari we wakoreye igihugu cye ibintu bigaragara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC: Umunyamakurukazi w’Umurundi yafunzwe azira kuba afite aho ahuriye na RED-TABARA
Next Article Umunyarwandakazi Isimbi Noeline ukina filime z’ubusambanyi yiyamye ababimunengera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

“Ni nsindwa mu matora nzajya guhinga”_Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano…

2 Min Read
AMAKURU

Nyaruguru: Umugabo w’imyaka 55 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10

Mu karere ka Nyaruguru, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 55 uherutse gutabwa muri yombi akekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?