Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adafite uruhare rugaragara mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ariko ko yohereje intumwa yihariye ifite ubushobozi buhambaye mu gukurikirana ibyo bibazo, kandi yemeza ko yakoze akazi k’indashyikirwa
Ibi Trump yabitangaje ubwo yakiraga mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu biro bye bya White House, baganira ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika.
Mu gihe bari mu biganiro, Trump yaneretse Ramaphosa amashusho agaragaza amagambo yuzuyemo urwango n’ibikorwa bibi bivugwa na bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo, barimo Julius Malema, bagamije kwibasira Abazungu b’abahinzi. Ibyo bikorwa byatumye Trump afata icyemezo cyo gutanga ubuhungiro ku Bazungu avuga ko “barimo gukorerwa Jenoside.”
Abajijwe icyo Amerika ikora ku bibazo by’u Rwanda na Congo, Trump yagize ati:
“Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo, ariko namenye ko hari umuntu dufite mu butegetsi wagiyeyo, kandi yakoze akazi kadasanzwe. Tuzakomeza kubikurikirana, ariko kugeza ubu ni we wakoze byinshi.”
Mu biganiro bye na Trump, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), birimo na Afurika y’Epfo, byari bifite ingabo muri Congo ariko byarazihakuye kugira ngo bigire uruhare mu gushaka amahoro arambye.
Yakomeje avuga ko amahoro muri Congo ari ingenzi ku karere kose, asaba ko Umuryango Mpuzamahanga wakomeza gutanga ubufasha kugira ngo ibyo bigerweho.
Trump yavuze ko ibibera muri Congo ari amahano akomeye, agaruka ku bwicanyi buhoraho, ariko akagaragaza icyizere ku ntumwa yoherejwe na Amerika, avuga ko irimo gukora akazi gakomeye.
Mu gihe gito cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, hari impinduka zagaragaye mu karere k’u Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’intambwe mu biganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Congo. Muri Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bahuriye muri Qatar ku butumire bw’umwami w’icyo gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ibihugu byombi kandi byakiriye inyandiko yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo imiterere y’amasezerano y’amahoro hagati yabyo. Iyi nyandiko yabanjirijwe no gushyira umukono ku masezerano y’ibanze azwi nka “Déclaration de Principes” mu kwezi gushize.
Biteganyijwe ko amasezerano y’amahoro arambye hagati y’u Rwanda na Congo azashyirwaho umukono mu gihe cya vuba imbere ya Perezida Donald Trump, mu rwego rwo kurangiza burundu intambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.