igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Donald Trump yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Donald Trump yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida
AMAKURU

Perezida Donald Trump yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 30, 2025 6:26 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida Donald Trump ukomeje gucisha umweyo mu bayobozi batandukanye muri Guverinoma n’ibigo bya Leta, yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida.

Ku wa 29 Mata 2025, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwatangaje ko bwirukanye Doug Emhoff n’abandi bantu bashyizwe na Joe Biden mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rishinzwe Inzu Ndangamurage ya Amerika y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.

Nk’uko CNN yabitangaje, amakuru yizewe avuga ko abo birukanywe barimo Ron Klain wahoze ari umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida, Susan Rice wabaye umujyanama wa Biden, Anthony Bernal, Jennifer Klein hamwe na Doug Emhoff.

Mary Sprowls ukora mu biro bya Perezida bishinzwe abakozi, ni we wandikiye bamwe muri aba bayobozi abamenyesha ko birukanywe.

Umugabo wa Kamala Harris uri mu birukanywe yahise asohora itangazo agaragaza ko atishimiye iki cyemezo.Yagize ati “Bambwiye ko nkuwe ku rutonde rw’abagize Inama y’Igihugu y’Inzu Ndangamurage y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ndashaka kubivugaho neza, kwibuka Jenoside no kwigisha ibyayo ntibikwiye gukoreshwa mu bya politiki. Gukoresha amateka mabi nk’aya nk’intwaro ya politiki ni ibintu bibi kandi ni ugutesha agaciro urwibutso rw’Abayahudi miliyoni esheshatu bishwe n’Aba-Nazi, iyo nzu yubatswe ngo ibibuke”.

Yongeyeho ko nubwo yirukanywe, azakomeza guharanira kurwanya urwango, cyane cyane urugirirwa Abayahudi, no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.Ni mu gihe umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yagize ati “Perezida Trump arateganya gushyiraho abandi bantu bashya bazubaha urwibutso rw’abazize Jenoside, kandi banashyigikira Leta ya Israel byimazeyo”.Doug Emhoff yashyizwe muri iyi Nama y’Ubutegetsi mu 2023, ku butegetsi bwa Joe Biden.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha
Next Article APR FC ibashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Bill Gates yashinje Elon Musk umugambi wo kwica abana b’abakene ku Isi

Bill Gates yashinje Elon Musk, umugambi wo kwica abana b’abakene binyuze mu gukuraho inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneraga…

1 Min Read
AMAKURU

Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke

Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk'icy'amateka,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?