Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, Astana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo muri Aziya yo Hagati
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, bikazabera mu Ngoro ya Perezida izwi nka Akorda. Nyuma y’ibyo biganiro, hazakurikiraho ibiganiro byagutse bihuriza hamwe amatsinda y’abayobozi bahagarariye impande zombi.
Aba bakuru b’ibihugu kandi bateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho bazagaruka ku isura y’ubutwererane busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, n’inzira nshya zo kubwagura no kubwimakaza kurushaho.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azanasura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Isanzure muri Kazakhstan, kimwe mu bigo bifite ireme rikomeye mu guhanga udushya.
Perezida Kagame anitezweho kugeza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana (Astana International Forum), ihuriza hamwe abayobozi ba guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Iyo nama itegurwa na Guverinoma ya Kazakhstan igamije gutanga urubuga rw’ubufatanye mu biganiro no gufata ibyemezo bigamije iterambere rusange.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, nawe wasuye Kazakhstan mu minsi ishize. Yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kazakhstan, Murat Nurtleu.
Mu biganiro byabo, aba bayobozi bagarutse ku nzego zinyuranye z’ubufatanye burimo politiki, ubukungu, umuco, ubutabazi n’ikoranabuhanga. Minisitiri Nurtleu yagaragaje ko Kazakhstan ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza ku mugabane wa Afurika.
Aba bayobozi bemeranyije kunoza uburyo bwo gukorana binyuze mu mategeko, ndetse no guteza imbere kugendererana kw’abayobozi n’abikorera bo mu mpande zombi. Kazakhstan yasabye gutangiza ibiganiro bihuriweho bigamije guhura kw’abashoramari kugira ngo bashishikarizwe ubufatanye bwimbitse, cyane cyane binyuze mu ngaga z’ubucuruzi.
Bagarutse kandi ku butwererane mu rwego rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego za Leta, ndetse banaganira ku ruhare rw’ibihugu byombi mu gukemura ibibazo mpuzamahanga biri ku Karere.
Impande zombi zumvikanye ko za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi zizakomeza guhura kenshi mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye mu buryo burambye.