igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 22, 2025 11:00 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, witabye Imana afite imyaka 88.

Amakuru y’urupfu rwa Papa Francis yatangajwe na Vatican mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ivuga ko yazize guhagarara k’umutima no guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayobora Kiliziya Gatolika kuva mu 2013.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), yavuze amagambo yuzuye kumuha agaciro n’icyubahiro, ashimangira ko Papa Francis yari umuntu wihariye ku Isi.

Yagize ati: “Twababajwe n’urupfu rwa nyirubutungane, Papa Francis, wari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose,”.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yibukije uburyo Papa Francis yagize uruhare mu kongera kubaka umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, n’intego ihuriweho yo gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza.”

Yasoje yihanganisha abakristu bose n’abatuye Isi muri rusange: “Mu izina ry’Abaturarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatolika bo ku Isi yose.”

Mu mwaka wa 2017 Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko i Vatican, muri urwo ruzinduko, Papa Francis yakiriye Perezida Kagame mu biganiro byihariye byasize umubano wari waracumbagiye hagati ya Kigali na Vatican ugaruwe mu murongo mwiza.

Ni bwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeye ku mugaragaro uruhare rwa bamwe mu bihayimana mu byaha byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Papa Francis yavuze amagambo akomeye:

“Turasabira imbabazi Imana ku byaha no ku gutsindwa kwa Kiliziya, ku bagize Kiliziya barimo abihaye Imana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi.”

Yakomeje agira ati: “ibyabaye bisiga icyasha isura ya Kiliziya”,

Yagaragaje umubabaro we bwite n’uw’Isi ya Gikirisitu, anihanganisha abarokotse n’abakomeje kubabara.

Papa Francis yabaye Papa kuva mu 2013, asimbuye Benoît XVI wari weguye. Yamenyekanye cyane kubera kwicisha bugufi, gukunda abakene, n’ubushake bwo kuvugurura Kiliziya. Yanditse amateka nk’umwe mu Bapapa bahindutse ijwi ry’abatishoboye n’abarengana.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria
Next Article Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye

Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte…

2 Min Read
AMAKURU

Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7

Bigwi Alain Lolain uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, yakatiwe imyaka 7 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma y’uko icyaha kwaka…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yatangaje ko M23 yishye abantu 52 mu bitero biherutse kugabwa i Goma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu benshi bapfiriye mu bwicanyi bwabereye i Goma umurwa mukuru w’intara…

1 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?