igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC
AMAKURU

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 22, 2025 12:59 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, mu biro bye biherereye mu murwa mukuru Kigali. Uyu mukuru w’igihugu cya Togo aherutse kugirwa umuhuza mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asimbuye Perezida João Lourenço wa Angola.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo gukomeza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bikomeje kuzambya umubano hagati y’u Rwanda na RDC, kubera imirwano irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo. Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Gnassingbé byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu karere, ndetse no kunoza inzira y’ubwiyunge n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Togo, bavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubushake bwa Perezida Gnassingbé bwo gukorana n’abafatanyabikorwa bose, hagamijwe gushakira igisubizo kirambye amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo, kandi agira ingaruka ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Togo kandi yavuze ko Perezida wayo yiteguye guhuza inzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo, harimo guhuza ibihugu byombi no kubifasha kubaka icyizere n’imfatiro z’ibiganiro bifite intego yo kugera ku mahoro arambye.

Perezida Gnassingbé yageze i Kigali nyuma y’uruzinduko yari amaze iminsi akoreye i Kinshasa, aho yahuye na Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba RDC. Ibi bigaragaza ko hari ubushake bwo kumva impande zombi, mu rwego rwo guhuza ibi bihugu.

Ibihugu byombi bimaze igihe birebana nabi, byagiye bishinjanya byinshi.

U Rwanda rushinja RDC gufatanya n’umutwe wa FDLR, urwanya u Rwanda kandi ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RDC nayo igashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi ariko u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 babihakanye kenshi, bavuga ko nta bufasha u Rwanda ruha uwo mutwe.

Urugendo rwa Perezida wa Togo nk’umuhuza rushobora kuba intangiriro y’inzira nshya y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC, ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abasesenguzi bavuga ko ibihugu byombi bikwiye gushyira imbere ibiganiro aho kwishora mu ntambara zidindiza iterambere, kuko ibibazo by’umutekano muke muri aka karere bidindiza akarere kose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho
Next Article RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano

Umusirikare wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Koloneli Nkulu Kilenge Delphin,arashakishwanwa uruhindu nyuma yo gutorokana amafaranga yari agenewe guhemba…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari…

3 Min Read
AMAKURU

ABAKORA UMWUGA W’UBUKOMISIYONERI BASABWE KUGANA ISHURI NGO BANOZE UMWUGA BAKORA.

Urugaga rw'abahuza abaguzi n'abagurisha mu Rwanda rufite ishuri ritanga amasomo kuri uyu mwuga w'ubukomisiyoneri bityo barasaba abakora uyu mwuga ko…

2 Min Read
AMAKURU

Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?