igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda
AMAKURU

Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 8, 2025 11:56 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida Kagame yarebye umukino wa ½ cya UEFA Champions League i Paris ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa

Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Arsenal. Uyu mukino wabereye kuri stade ya Parc des Princes i Paris, mu Bufaransa, aho wahuriranye n’uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriraga muri iki gihugu.

Perezida Kagame yari ari kumwe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ndetse n’abandi bayobozi bakomeye barimo Aleksander Čeferin uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA). Ni umukino wanakurikiwe n’abandi banyapolitiki n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rugamije gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron.

Paris Saint-Germain niyo yegukanye intsinzi ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 2-1 muri uyu mukino wo kwishyura. PSG na Arsenal zombi ni amakipe afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda y’ubukerarugendo ya Visit Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni
Next Article Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba

Nyiragasigwa Eugenie w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe kuko yasanganwe ibikomere ku…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Impamvu yatumye ingabo za Uganda zigera muri Congo zikakiranwa ibyishimo byinshi

Ku cyumweru, tariki ya 30 Werurwe, abaturage bo mu mujyi wa Bule, umurwa mukuru w’akarere ka Bahema Badjere mu Ntara…

1 Min Read
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV

Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse

Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko batagitwaye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo guhanwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?