Perezida wa Koreya ya ruguru yagaragaje ubushobozi bwe mu gukoresha intwaro inini ndetse n’intoya

Ubwo perezida wa Koreya ya ruguru yasuraga ikigo cya gisirikare cyaho muri koreya yagaragaje urugero rw’umusirikare mwiza maze yiheraho agaragaza ubushobozi bwe bwo kurugamba mu mafoto yagiye hanze agaragaza uyu mugabo arimo gukoresha intwaro zitandukanye ndetse kandi yakurukiye igisa n’imyiyereko mito ya gisirkare yabaye berekana ibibunda binini birasa ibisasu byaba ibirasirwa ku butaka ndetse n’ mumazi.

Koreya ya ruguru izwiho kugira intwaro ziremereye ibintu bituma idapfa guhangarwa n’uwariwe wese ku isi y’abazima. Muri uyu mwaka imikoranire ya Koreya ya ruguru yongeye gutumbagira ahanini biturutse ku ntambara iri hagati y’asbarusiya n’Ukraine.
