Perezida w’u Burundi aherutse guhishura uko yatanze ruswa y’asaga miliyoni enye agamije kubona lisansi itorohera buri umwe mu guhugu cy’u Burundi.
Mu minsi ishize ubwo perezida w’u Burundi yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yahishuye ko sosiyete ya SOPEBU yamwatse ruswa birangira banayimuriye yose uko yakabaye.
Umukuru w’igihugu yashinje SOPEBU gushinga isoko rya magendu rya lisansi, aho gushyira ku murongo ikibazo cyatumye igihugu kibura lisansi.
Yavuze ko nk’uko Banki Nkuru y’u Burundi yashinze isoko rya baringa ry’amadevize, ari nako SOPEBU yashinze isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.
Mu rwego rwo gukora iperereza ku bakekwaho ruswa muri iyo kompanyi, Ndayishimiye yavuze ko yohereje umuntu kujya kumuzanira litiro 10,000 za lisansi.
Umukuru w’igihugu yavuze ko uwo yatumye yahise asabwa gutanga miliyoni umunani: enye za ruswa n’izindi enye zo kugura iyo lisansi.
Izo miliyoni, Ndayishimiye yavuze ko ari we wazitanze kugira ngo abone ibimenyetso simusiga by’uko barya ruswa.
Yagize ati: ‘Njyewe, SOPEBU [Société Pétrolière du Burundi] yansabye ruswa ya miliyoni enye, njyewe ubwanjye!’
Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho guha lisansi amasitasiyo asanzwe azicuruza, SOPEBU iyiha abantu ku giti cyabo batanze ruswa, bakamenya aho bajya kuyibikira.
Yavuze ko ariko bigenda no ku madevize akoreshwa mu kugura ibicuruzwa biva hanze, harimo n’ibikomoka kuri peteroli.
Mu gihugu cy’u Burundi, gutanga ruswa no kuyirya si ibintu bishya, kuko bikorwa ku manywa y’ihangu, haba ku baturage bo hasi no mu butegetsi.