Umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda UPDF akaba n’umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri X yagaragaje ko atinya cyane hano kuri iyi si ituwe n’abazima.

Mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko ikintu cya Mbere atinya ari Imana, ababyeyi be, Perezida Kagame, na nyirarume Gen (Rtd) Salim Saleh.
Ntabwo ari inshuro ya Mbere Gen. Muhoozi agaragaje ko yubaha cyane Perezida w’u Rwanda, dore ko inshuro nyinshi akunze kuvuga ko amufata nka nyirarume.