igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa FERWAFA yavuze ko guhana Rayon Sport biri ngombwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Perezida wa FERWAFA yavuze ko guhana Rayon Sport biri ngombwa
IMIKINO

Perezida wa FERWAFA yavuze ko guhana Rayon Sport biri ngombwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 20, 2025 8:54 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko imyanzuro yafashwe nyuma y’imvururu zabaye ku mukino wa Rayon Sports FC na Bugesera FC, ifite ishingiro kandi ikwiye

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Munyantwali yavuze ko imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports itari ikwiye, ndetse ko nta na kimwe cyabaye mu mukino cyari gikwiye guhinduka impamvu yo guteza imvururu. Uwo mukino wari uwo ku munsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye i Bugesera, urangira ugaragaramo ubushyamirane bw’abafana ba Rayon Sports batishimiye imisifurire.

Yagize ati: “Ku bwanjye, ku bijyanye n’umutekano, icyo ni igihano cyoroheje. Nta kibazo nabonye ku bitego bya Bugesera FC. Ndetse uko byari kugenda kose, ntabwo byari bikwiye gusubizwa n’ubugizi bwa nabi.”

Munyantwali yanavuze ko hakiri icyuho mu mategeko ya FERWAFA, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire mibi y’abafana n’abandi banyamuryango b’umupira, ariko ko hari gahunda yo kuyanoza. Yavuze ko hari ibikorwa bitari bisanzwe nk’ugutera amabuye mu kibuga, bitari byaratekerejweho mu mategeko ariko ko ibyo byose bizashyirwamo ingufu.

Yagize ati: “Hari amategeko tutigeze dutekerezaho cyane kuko ibyo bibazo byabonekaga gake. Ariko uko tugenda dutera imbere, tuzayatunganya kugira ngo habeho ibisubizo bifatika ku bibazo bivuka mu kibuga.”

Ku bijyanye n’ibirego bivugwa ku Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, bashinja ko afitiye isano n’ikipe ya APR FC, Munyantwali yabitangaje nk’akarengane, avuga ko ari imyumvire idafite aho ishingiye.

Yagize ati: “Iyo myumvire ni yo igomba guhinduka. Abantu bagakwiye gushaka ukuri aho kugendera ku bivugwa gusa. Ese igihe APR yatewe mpaga, ntiyari Umunyamabanga wa FERWAFA? Aho ni ho hakwiye gutangirira.”

Munyantwali yasoje ashimangira ko ruswa mu mupira w’u Rwanda itazihanganirwa na gato, ko uwo ari we wese uzafatwa azahanwa bikomeye.

Yagize ati: “Ruswa mu mupira si ikintu tugomba kureberera. Abo tuzafata tuzabahana uko bikwiye.”

Nubwo manda ye irimo kugana ku musozo, Munyantwali yavuze ko ku bijyanye no kongera kwiyamamaza azabitangaza igihe nikigera.

Yasoje ashimangira ko imvururu mu mupira w’amaguru zikwiriye guhanwa by’intangarugero, kuko zangiza isura y’umukino kandi zigatera umutekano muke mu gihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
Next Article Icyiciro cya 3 cy’ingabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025
Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
May 20, 2025
Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
May 20, 2025
Prostate ni iki, ikora iki, kandi ni izihe ndwara zishobora kuyishamikiraho?
May 20, 2025
Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
IMIKINO

Umuyobozi muri ‘FIFA’ ntiyishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

FERWAFA yirukanye burundu abasifuzi batatu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahagaritse burundu abasifuzi barimo Amida Hemedi, Uwimana Ally na Mbarute Djihadi nyuma y'uko bigaragaye…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Manchester United ikoze ibyananiye Real Madrid

Mu mikino ya UEFA Europa League muri imwe cya kane k'irangiza ikipe ya Manchester United isezereye bigoranye ikipe ya Olympique…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?