Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, uwari perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.
Amakuru y’iyegura ku mirimo ye aje mu gihe amakuru avuga ko ahanze amaso kuba perezida, ndetse ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo bikaba bivuga ko ateganya gutangira kwiyamamaza ku mwanya wa perezida ku wa Gatanu.
Han abonwa nk’umuntu ushobora kuba umukandida w’Aba-conservateurs mu gihe ishyaka nyamukuru ry’Aba-conservateurs rya People Power Party riri mu bibazo kuva nyuma y’uko Perezida Yoon Suk Yeol, wari perezida wegujwe, atangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza 2024 nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Kuki Han yeguye?
Kuri uyu wa Kane, Han yemeje icyemezo cye mu kiganiro kuri televiziyo. Yavuze ko yiyemeje “amaherezo kuva ku mwanya wanjye kugira ngo nkore uko nshoboye n’icyo ngomba gukora mu gufasha kurenga ibibazo dufite.”
Han yagize ati: “Mfite inzira ebyiri imbere yanjye. Imwe ni ukurangiza inshingano ziremereye ubu mfite. Indi ni ugushyira izo nshingano hasi nkafata inshingano ziremereye kurushaho.”
Amategeko ya Koreya y’Epfo arasaba Minisitiri w’imari, Choi Sang-mok, guhita ajya ku mwanya wa perezida w’agateganyo.
Han yagizwe perezida w’agateganyo nyuma y’uko inteko ishinga amategeko iyobowe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi itoye kweguza Yoon, wavanywe ku mirimo ye biharura inzira y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba ku itariki ya 3 Kamena.