igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:17 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya ByDance y’Abashinwa ibe yagurishije ibikorwa bya TikTok biri muri Amerika.

TikTok ikunzwe cyane muri Amerika, aho ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 170. Trump yahaye ByDance kugera ku itariki ya 19 Kamena 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurisha uru rubuga, gusa iki gihe gishobora kongera.

Mu kiganiro na NBC, Trump yavuze ko TikTok ari urubuga nkoranyambaga rufite akamaro kandi rugomba kurindwa. Yongeyeho ko afite impamvu yihariye ituma ayishyigikira kuko ngo yamufashije cyane mu kwigarurira amajwi y’urubyiruko mu matora ya Perezida.

Hari gahunda yo gushyiraho ikigo gishya muri Amerika kizagenzura ibikorwa bya TikTok, kikaba gicungwa n’abashoramari b’Abanyamerika. Gusa iyi gahunda yarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa butangaje ko butayishyigikiye, by’umwihariko nyuma y’uko Trump atangaje umusoro ukomeye cyane ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko Trump nta bubasha afite bwo kongera igihe ntarengwa cyashyizweho.

Gusa bamwe mu bashoramari ba ByteDance bakorera muri Amerika bavuga ko ibiganiro bigikomeje, ariko hakenewe ko ikibazo cy’imisoro hagati ya Amerika n’u Bushinwa kibanza gukemuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
Next Article Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi…

1 Min Read
AMAKURU

Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo

Polisi yo mu majyepfo yatagaje ko baje bufata abaforomo babashinja kwiba imiti bakayigurisha abandi bagiye kuyicuruza kuri cyamunara Ku wa…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURU

Abasirikare ba DRC bari bihishe batangiye gusubira i Kinshasa

Abasirikare n’Abapolisi ba RDC Bari Bahungiye kuri MONUSCO i Goma Batangiye Koherezwa i Kinshasa nyuma y'uko hari ibiganiro biri gukorwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?