igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
AMAKURU

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:21 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yiyamye abamushinje umugambi wo kugurisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutungo kamere w’igihugu cyabo.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo Tshisekedi yatangiye kwegera Amerika kugira ngo bagirane aya masezerano atavugwaho rumwe, mu rwego rwo kugira ngo imufashe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC.

Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika gucukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganya, Amerika na yo imusubiza ko yemera iki cyifuzo mu nyungu z’impande zombi.

Kuri uyu wa 5 Gicurasi Tshisekedi ubwo yagezaga ku Banye-Congo ijambo rirebana n’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko adashobora guceceka mu gihe ibinyamakuru bitangaza ibinyoma ku masezerano RDC na Amerika biri kunoza.

Ati “Kugira ngo numvikanishe ingingo yanjye, ntabwo nakomeza guceceka kubera ibinyamakuru byinshi bikomeza gutangaza ibinyoma ku bufatanye bukomeye buri kunozwa hagati ya RDC na Amerika, bujyanye no gutunganya amabuye y’agaciro y’ingenzi yacu.”

Tshisekedi yavuze ko aya makuru ari mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije guca intege ubukungu bwa RDC no kugira ngo iki gihugu kinanirwe kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ndagira ngo nshimangire nk’uko nahoze mbivuga, ko ntazigera ngurisha ubutunzi bwa RDC. Nabirahiriye imbere y’igihugu kandi nzabishimangira kugeza ku iherezo.”

Amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC ari mu mushinga mugari wo kwifatanya n’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari mu bikorwa by’iterambere, hagamijwe inyungu z’impande zose.

Amerika ifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa ‘Lobito Corridor’ uzaca muri Angola, RDC na Zambia. Iteganya kuzajya iwunyuzamo ibirimo amabuye y’agaciro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Next Article Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse ko Gereza ya Alcatraz yongera gufungurwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo za RDC zahanganye na Wazalendo bipfa uduce buri ruhande rushaka kugenzura

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina

Natacha Ndahiro umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yemeje ko nta kintu byamutwara gukina filime akora imibonano mpuzabitsina, mu…

3 Min Read
AMAKURU

Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko,…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?