Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Gicurasi, mu ngoro ye izwi nka Cité de l’Union africaine, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububanyi no kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’Abanyatogo baba mu mahanga, Robert Dussey.
Uyu yari afite ubutumwa bwa Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe, umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) no mu bibazo by’iki gihugu n’u Rwanda.
Nyuma y’inama yabo, Minisitiri Dussey yagize ati: “Naje i Kinshasa mu izina rya Perezida Faure Gnassingbe kugira ngo ntange raporo ku ntambwe amaze gutera mu rwego rw’akazi ke k’ubuhuza, kugira ngo bagarure amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”
Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, yasimbuye Perezida wa Angola, Joao Lourenço, weguye kuri izi nshingano z’ubuhuza mu kwezi kwa Werurwe kugirango abone uko yita ku nshingano ze nshya zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.