Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko uburyo bw’ibiganiro ari bwo buryo bukwiye bwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ibibazo bimaze imyaka n’imyaka bihungabanya ubuzima bw’abaturage
Ibi yabivuze ku wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo yakiraga intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (APF), ziri mu ruzinduko mu Rwanda.
Dr. Kalinda yagaragaje ko uru ruzinduko ari amahirwe yo gukomeza ubufatanye hagati y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda na APF, ndetse rugafasha mu kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano, dipolomasi n’iterambere ry’Akarere.
Yashimye cyane icyemezo APF yafatiye i Montréal muri Nyakanga 2024, cyerekana ubushake bwo kugira uruhare mu gushakira amahoro akarere ka RDC n’ibihugu bihana imbibi.
Dr. Kalinda yagaragaje ko amateka mabi, cyane cyane ubukoloni, jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’imiyoborere idahwitse ari bimwe mu byashenye inzego z’ubuyobozi muri RDC, bigatiza umurindi umutekano muke ukomeje kwibasira aka gace.
Yagize ati: “Ayo makimbirane ni arambye kandi akomereye akarere kacu. Akeneye gukemurwa biciye mu nzira y’ubwumvikane n’ibiganiro bya politiki aho guhora hakoreshwa intwaro.”
Yanasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigizemo uruhare, barimo n’abayobozi ba FDLR, bahungiye mu Burasirazuba bwa Congo aho bagikomeje kugira uruhare mu guhembera umutekano muke.
Yavuze ko ibimenyetso bifatika byerekana ubufatanye bwa FDLR n’ingabo za FARDC, ibintu bishyira u Rwanda mu byago bikomeye, bityo ko amahanga akwiye kudahengamira ku ruhande rumwe ahubwo akitabira gushyigikira inzira ya dipolomasi.
Yanenze Guverinoma ya RDC ku kuba yaranzwe no kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ibintu byagize uruhare mu kurushaho gukomeza ubushyamirane mu karere.
Mu izina ry’u Rwanda, Dr. Kalinda yashimye Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ayobore ibiganiro bigamije amahoro mu karere.
Perezida wa APF, Hilarion Etong, nawe yavuze ko hakenewe uruhare rugaragara rw’abagize inteko zishinga amategeko mu gushakira amahoro arambye akarere k’Ibiyaga Bigari, kabaye indiri y’amakimbirane ashingiye ku mateka n’imitwe yitwaje intwaro.
Yasobanuye ko ibikorwa bya APF bitagamije gusimbura izindi nzira za dipolomasi nk’iza Afurika Yunze Ubumwe, inama za Luanda, Nairobi, cyangwa ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo ko ari inyongera ifasha mu gushakira igisubizo kirambye.
Yasoje avuga ko intumwa za APF zizakomeza guhura n’inzego zitandukanye z’u Rwanda, harimo abadepite, inzego za diplomasi, n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo basobanukirwe imizi y’ikibazo no gutanga umusanzu mu kugishakira igisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.