igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?
AMAKURU

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 26, 2025 1:57 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Amashusho akomeje kuvugisha benshi no kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akubitwa urushyi n’umugore we Brigitte.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, ubwo Macron na Brigitte bamanukaga mu ndege bageze i Hanoi muri Vietnam, aho bagiye mu ruzinduko rw’icyumweru mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Asia.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Brigitte asunika cyane n’ibiganza bye byombi mu maso ya Macron, asa nk’umukubise, mbere y’uko bafata inzira bamanuka indege.

Byatumye aya mashusho ahita akwirakwira hirya no hino bivugwa ko Macron yakubiswe n’umugore we. Bimwe mu binyamakuru byavuze ko aba bombi barimo gutongana.

Icyakoze ibiro bya Perezida i Paris byabanje kubihakana. Nyuma, ibitangazamakuru by’i Burayi byemeje ko ayo mashusho ari ukuri.

Inkuru y’uko Perezida Macron yakubiswe n’umugore we yatewe ibyatsi, ahubwo bitangazwa ko ibyabaye byari imikino barimo bikinira.

Abari hafi y’umuryango wa Perezida Macron bavuze ko bari barimo “gukina no gusabana”, bahakana amakuru avuga ko barimo gutongana.

Bongeyeho bati “Byari ibihe byo gusabana hagati yabo. Ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo byaha ababeshya urwaho rwo gukomeza kubyaza umusaruro ibihuha”.

Ubusanzwe Macron n’umugore we bakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera itandukaniro riri hagati y’imyaka yabo aho Brigitte amurusha imyaka 24, ndetse akaba yarahoze ari umwarimu we.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Rubavu: Umumotari wateye ibyuma umugabo ari guhigishwa uruhindu
Next Article Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yateguje igitaramo azazanamo Chris brown
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUncategorized

Abasirikare b’u Rwanda bagiye guhabwa icyubahiro n’umudari na LONI nyuma yo kugwa mu butumwa muri Centrafrique

Abasirikare babiri b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bagiye guhabwa icyubahiro cyihariye n’Umuryango w’Abibumbye (LONI)…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMAUTUNTU N' UTUNDI

Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa

Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko…

2 Min Read
AMAKURU

Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, yafashe…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 byari biteganyijwe kubera i Doha, muri Qatar,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?