Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’aho konti ya Polisi yinjiriwe n’abataramenyekana, bagatangaza ko Perezida Samia Suluhu Hassan yitabye Imana.
Urubuga Netblocks rwatangaje ko ku wa 20 Gicurasi 2025, abafite internet y’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri Tanzania batashoboraga gukoresha urubuga X nyuma y’aho ubu butumwa butangarijwe kuri konti ya Polisi (Tanpol).
Uretse kubika Perezida Samia akiriho, kuri konti ya Tanpol hanatangarije ubundi butumwa burimo ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta iyambura abayinjiriye.
Tanpol yatangaje ko amakuru yanyujijwe kuri konti yayo ya X ari ibinyoma, kandi ko idashobora gutangaza ameze nka yo ibinyujije mu miyoboro y’itumanaho yayo.
Yagize iti “Mu gihe turi gushakisha abateguye n’abakwirakwije aya makuru kugira ngo bafatwe, turasaba abaturage kutayaha agaciro kandi ntibayakwirakwize mu gihe yabageraho. Ingamba zikomeye zizafatirwa abayateguye n’abakomeza kuyakwirakwiza.”
Bikekwa ko ababitse Perezida Samia ari abatishimiye ubutumwa aherutse gutangaza nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamategeko bavuye muri Kenya kugira ngo bakurikirane urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu birukanywe na Leta ya Tanzania.
Tariki ya 19 Gicurasi, Perezida Samia yatangaje ko hari impirimbanyi zigamije inabi zo mu karere, zishaka kwinjira mu buzima bwite bwa Tanzania, agaragaza ko iguhugu cye kitazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza iwabo.