igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto
AMAKURU

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 1:50 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku baturage b’ahitwa i Kehancha, ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

Umwe muri abo bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye adatangazwa, kubera uburemere bw’iyo dosiye akurikiranye, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo niba hari n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo gikorwa kigayitse, cyo guhungabanya umutekano w’Umukuru w’igihugu nabo bafatwe.

Yongeyeho ko icyo gikorwa hagendewe ku byavuye mu iperereza ry’ibanze, gishobora kuba cyakozwe n’abafana b’Abadepite babiri batavuga rumwe na Perezida Ruto, bakomoka aho Perezida yari yasuye, bityo kikaba cyarapanzwe na mbere y’uko urwo ruzinduko rwa Perezida Ruto muri ako gace ruba.

Yagize ati “Turi hafi guta muri yombi ukekwaho kuba nyirabayazana mukuru, bivugwa ko ari we wateguye umugambi wose”.

Perezida Ruto watewe urukweto yari muri Kawunti ya Migori, arimo asobanurira abaturage ibijyanye na gahunda zitandukanye za Guverinoma ye, hanyuma umuntu utarahise amenyekana, wari mu baturage barimo bumva ijambo rya Perezida, amutera urukweto, agamije kurumutera mu isura cyangwa se ku mutwe, ariko ku bw’amahirwe, Perezida Ruto ashobora kwikingira arutangirisha ukuboko ntirwamugera mu maso.

Icyo gikorwa kikimara kuba, Perezida Ruto yabaye nk’uhagarika imbwirwaruhame ye mu kanya gato, ariko nyuma arayikomeza.

Icyo gikorwa kidasanzwe kandi cyo kwibasira Perezida Ruto, cyabaye mu gihe abantu batandukanye batavuga rumwe na we, bakomeje kunenga imikorere ya Guverinoma ye, ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage, nyuma yo kugera ku butegetsi, kandi mu gihe cyo kwiyamamaza hari ibyo yari yemereye abaturage ko azabikora nibamutora.

Nyuma y’imyigaragarambyo yo mu 2024, yakozwe ahanini n’urubyiruko rwo muri Kenya, rwamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto, ruvuga ko butashoboye gukemura ikibazo cy’ubuzima aho muri Kenya, Perezida Ruto yahinduye Guverinoma ye, ashyiraho inshya, yongeramo Abaminisitiri baturuka mu ishyaka rikomeye mu yatavuga rumwe na we rya ODM riyobowe na Raila Odinga, hagamijwe kugabanya igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump yatangaje ko filimi zitari izo muri Amerika zigiye kujya zitanga umusoro wa 100%
Next Article Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cya SADC cyatangiye gutaha bava aha muri Congo nk’uko bari babitangaje

Umuryango wa SADC watangiye gucyura ingabo zabo zari ziri kurugamba hano muri Congo batangiye gutaha baciye mu Rwanda. Ibikoresho bikomeye…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: inzu ebyiri z’ubucuruzi zahiye zirakongoka burundu

Inzu ebyiri ziherereye mu cyarabu mu mujyi wa Huye zibasiriewe bikomeye n'umuriro zirakongoka bitewe na sirikwe y'amashanyarazi. Ibi byabaye ahagana…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Amataliki y’ubukwe bwa Vestine uririmbana na Dorcas yasohotse

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, uherutse gusezerana ibere y’amategeko, yatangaje ko azakora…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?