igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 4, 2025 9:48 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Amerika ritemera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NBC cyatambutse kuri iki cyumweru taliki 04 gicurasi 2025,
Trump yagize ati “Nzaba ndi uwabaye perezida imyaka umunani yose, nzaba perezida wayoboye manda ebyiri.”

Trump, ufite imyaka 78, yavuze ko ibyatangajwe byose kuri iyo ngingo ari amakuru y’ibihuha yatangajwe n’itangazamakuru ry’amakuru y’ibinyoma gusa, mu gusa nk’aho anenga ibitangazamakuru bya biracitse.

Kamapani ye (The Trump Organization) iherutse gushyira ku isoko ingofero zanditseho “Trump 2028”, bituma abantu bavuga ko ashobora gushaka kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ye ya kabiri ubwo izaba irangiye irangiye muri Mutarama 2029.

Trump kandi yatangaje ko hari benshi bamusaba kwiyamamariza Manda ya Gatatu gusa we akagararaga ko n’itegeko nshinga ubwaryo ritabimwemerera.

Nyuma y’iminsi mike yizihije iminsi 100 ya mbere ya manda ye ya kabiri, Trump yagize ati: “Abantu benshi rero bifuza ko mbikora. Ni ikintu, nkurikije ubumenyi bwanjye, ntemerewe kuba nakora. Sinzi niba n’itegeko nshinga ryabinyemerera.”

Yakomeje agira ati: “Ariko iki ntabwo ari cyo nshyize imbere”,

Trump yatanze ingero z’abashobora kuba bamusimbura kandi bakuzuza inshingano zabo neza, barimo Visi-Perezida JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio.

Ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko “nta muntu ushobora gutorerwa umwanya wa Perezida inshuro zirenze ebyiri”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye
Next Article Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bongeye gushyira igitutu kuri Salva Kiir ngo arekure Riek Machar
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Hari impungenge ko amatora atazaba kubera ibura ry’igitoro

Impuzamashyaka Burundi Bwa Bose yatangaje ko bafite impungenge ko amatora y'abagize inteko ishinga amategeko ateganijwe kuba mu mezi ari imbere…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagabo babiri bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi bwagaragaje ibigomba kugenderwaho ngo bufungure umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Leta y'Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n'u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b'umutwe wa RED…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?