Prostate ni agasabo gato ko mu mubiri w’umugabo gaherereye munsi y’uruhago (urwagashya) hafi y’aho inkari zinyura. Ubusanzwe, aka gasabo gafite uruhare rukomeye mu gutanga amatembabuzi afasha intanga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, akanazibika
Iyo umugabo amaze kuva mu bwana, aka gasabo kaba gafite ubunini busanzwe bwa milimetero 40 z’umurambararo, kakagira ibiro bingana na 20 mg. Gusa, gashobora kuba kanini bitewe n’impamvu zitandukanye.
Indwara zishobora gufata Prostate
Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Hari iziterwa na mikorobe zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’izindi zitayiturukaho. Muri izo ndwara harimo:
- Prostatite: Uburwayi bwa Prostate buterwa n’udukoko two mu bwoko bwa mikorobe, dushobora guturuka ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa izindi ndwara nka “infection urinaire.” Iyo mikorobe igeze muri Prostate, itera ububabare no kwiyongera kwayo.
- Cancer ya Prostate: Ubu ni bumwe mu burwayi bukomeye bushobora kuyifata, cyane cyane ku bagabo bakuze.
- Adenome de Prostate: Iyi ni indwara iterwa no kwiyongera k’ubunini bwa Prostate kubera izabukuru. Iyo Prostate imaze kuba nini cyane, ishobora kubangamira inzira y’inkari, bigatera ibibazo mu kwihagarika. Akenshi abagabo bafite iki kibazo bagera aho bagomba kubagwa.
Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite ikibazo cya Prostate
Nk’uko bitangazwa na Mayo Clinic, ibi ni bimwe mu bimenyetso bikwiye gutuma utekereza kwisuzumisha:
- Gukunda kujya kwihagarika cyane cyane nijoro.
- Kunyara inkari nke cyane ugereranyije n’uko wumva ubyifuza.
- Kumva ushya cyangwa uribwa igihe uri kwihagarika.
- Kubona amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro.
- Kugira uburibwe igihe cy’imibonano mpuzabitsina.
- Kugira ikibazo cyo gufata umurego w’igitsina (erection).
- Kubabara mu mayunguyungu, mu mugongo wo hasi no mu gice kiri hejuru y’igitsina.
- Kugira ububabare mu magufa yo mu mugongo w’epfo (biba byerekana ko indwara yamaze gukomera).
Ibi bimenyetso ntibivuga gusa indwara ya Prostate kuko hari n’izindi ndwara z’imyanya ndangagitsina zibitera. Ariko, buri mugabo, cyane cyane urengeje imyaka 60, agomba kuba maso. Iyo hari kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.