Ubuyobozi bw’irushanwa mpuzamahanga rya Miss Grand International bwatangaje ko Rachel Gupta, wari wegukanye ikamba rya 2024, yambuwe iri kamba ku mugaragaro kubera kwica amasezerano no kudakurikiza inshingano yari ashinzwe nk’uhagarariye irushanwa ku rwego rw’isi
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Miss Grand International, Rachel Gupta yashinjwe kwitabira imishinga y’inyuma y’irushanwa atabifitiye uburenganzira, ndetse akanangira kwitabira urugendo rwari ruteganyijwe kubera muri Guatemala, rumwe mu bikorwa bikomeye bigize inshingano z’ufite ikamba.
Binyuze muri iryo tangazo, ubuyobozi bw’irushanwa bwemeje ko butakimufitiye icyizere nk’umuntu ushoboye guhagararira Miss Grand International mu ruhando mpuzamahanga, bityo cyemeza ko atakiri Miss Grand International 2024. Yanategetswe gusubiza ikamba mu cyicaro gikuru cy’irushanwa bitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki iri tangazo ryasohotseho.
Rachel Gupta yari ahagarariye u Buhinde mu irushanwa ryabereye muri Vietnam mu mpera z’umwaka wa 2024, aho ari bwo bwa mbere iki gihugu cyari cyegukanye iri kamba kuva Miss Grand International yatangira mu 2013.
Uyu mukobwa wari usanzwe ari umunyamideli akanagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza byibanda ku burezi no guteza imbere abagore, yagaragaye nk’utaragaragaje imyitwarire n’ubwitange bikenewe mu nshingano ze nshya. Byatumye ahanwa ku mugaragaro binyuze mu kumwambura ikamba ryari rimuhesheje icyubahiro ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara rivuga niba hari umusimbura uzahita atangazwa, cyangwa niba ikamba rizaguma mu bubiko kugeza irushanwa ryongeye kuba umwaka utaha.
Iri rushanwa rifite intego yo guteza imbere amahoro no kurwanya intambara, aho uwambitswe ikamba asabwa kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga byibanda ku iterambere, amahoro, no guteza imbere uburenganzira bw’abagore.
Icyemezo cyo kwambura Rachel Gupta ikamba cyafashwe hagamijwe kwerekana ko Miss Grand International itareba ubwiza gusa, ahubwo ishyira imbere imyitwarire, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo kuba intangarugero ku isi.