igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 23, 2025 2:05 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, yasohoye itangazo risaba ba Guverineri bose b’intara 26 za Congo gukumira no guhagarika ibikorwa byose by’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryashinzwe na Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’icyo gihugu.

Iri tegeko rije nyuma y’uko byavuzwe ko Kabila yagiriye uruzinduko rutunguranye mu mujyi wa Goma ku wa 18 Werurwe 2025, umujyi ugenzurwa n’ihuriro rya gisirikare rya AFC/M23, rimaze igihe ryariyemeje kurwanya ubutegetsi buriho bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Minisitiri Shabani yatangaje ko uruzinduko rwa Kabila i Goma rwashimangiye ibimenyetso by’uko uyu munyapolitiki yaba afite uruhare mu bikorwa bigaragara byo guteza umutekano muke Leta ya Congo.

Yagize ati: “Kwitabira inama mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba zirwanya igihugu, udasabye uruhushya rw’ababifitiye ububasha, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye n’imitwe irwanya Repubulika.”

Kuba Kabila yarerekeje i Goma, avuga ko ari mu rwego rwo kwifatanya n’ibiganiro bigamije amahoro, byakuruye impaka ndende ku ruhare rwe, mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Iri tangazo rije rikurikira izindi ngamba Leta ya RDC imaze iminsi ifatira Kabila, zirimo gufatira imitungo ye yose iri ku butaka bwa Congo no gutangaza ko ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko inzego z’ubutabera zatangiye iperereza rigamije gusobanura uruhare rwa Kabila mu mutekano muke mu burasirazuba. Uyu mwanzuro kandi waje nyuma y’aho abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD, barimo Visi Perezida Aubin Minaku n’abandi banyamabanga bahoraho, nabo batangiye gukurikiranwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo muri Werurwe, Joseph Kabila yahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa bya AFC/M23.

Yagize ati: “Iyo mba nkorana na AFC/M23, intambara iba yarafashe indi ntera kera.”

Yongeyeho ko intego ye ari ugushakira amahoro igihugu cyamubyaye, atari ukuyoboka inzira y’imirwano cyangwa iterabwoba.

Iyi myanzuro ikomeye yafatiwe PPRD na Joseph Kabila ishobora gusiga icyuho gikomeye ku ruhando rwa politiki muri RDC, cyane ko iri shyaka ryari ryarabaye igikoresho gikomeye cy’ubutegetsi igihe kinini mu gihe cy’ubuyobozi bwa Kabila.

Gukumira ibikorwa byaryo mu gihugu hose bishobora gutuma bamwe mu barwanashyaka baryo bacecekeshwa cyangwa bakajya mu yandi mashyaka, ndetse bikaba bishobora no gukurura imyivumbagatanyo mu duce dufite abayoboke benshi b’iri shyaka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mukura Fc ishobora gutwara igikombe cy’amahoro
Next Article Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko

Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi dosiye…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Moon Jae-in yarezwe ibyaha bya ruswa bishingiye ku guhesha umukwe we akazi

Ubushinjacyaha muri Koreya y’Epfo bwatangaje ko Moon Jae-in wayoboye iki gihugu kuva mu 2017 kugeza mu 2022 akurikiranyweho ibyaha bya…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel

Mu Rwanda hari uruganda rukora intwaro, rumaze igihe rukora ndetse mu bikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa by’umutekano byamuritswe mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye yahishuye urugendo rwe rw’ubuzima bwo kuba mayibobo, yanibye muri Ambasade bica kuri BBC

Perezida w’u Burundi, Evaliste Ndayishimiye, yagarutse ku rugendo rukomeye rw’ubuzima bwe yanyuzemo akiri muto, aho yabaye mayibobo i Dar es…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?