igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
AMAKURU

RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 10:36 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwahanishije Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 10.

Matata Ponyo yahamijwe icyaha cyo kunyereza miliyoni 156.8 z’amadolari ya America na miliyoni 89 z’amadolari ya America afatanyije n’umunya-Africa y’epfo witwa Globler.

Urukiko rwategetse ko Matata Ponyo ubu usanzwe ari umudepite atemerewe kuba yatorwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko Matata Ponyo ahita atabwa muri yombi  kandi imitungo ye yose iyimukanwa n’itimukanwa igafatirwa.

Abandi bareganwa na Matata Ponyo, Deogratias Mutombo na Christo Grobler bahanishijwe gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri Christo Grobler ukomoka muri Africa y’Epfo urukiko rwanzuye ko ahita yirukanwa ku butaka bwa Congo.

Aba bose bakatiwe nta n’umwe uri ku rukiko. Kuri Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, ubu akaba ari Depite, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe avuga ko urubanza rutakurikije amategeko kuko hari kubanza kwambura Matata Ponyo ubudahangarwa afite.

Matata Ponyo bivugwa ko yanyereje ariya mafaranga yari ayo kubaka ahantu hagezweho hagenewe inganda mu Burasirazuba bw’umujyi wa Kinshasa, mu gace kitwa Bukanga-Lonzo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Next Article Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
May 21, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
May 21, 2025
Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025
Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.

Ntirushwamaboko Marie Providence yatawe muri yombi w'imyaka 64 yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo…

1 Min Read
Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imfungwa mu Burundi amafaranga ya bougie yababanye ikibazo gikomeye

Abagororwa bashya bakomeje gukorerwa iyicarubozo basabwa amafaranga yo kugura bougie aho barazwa rwa ntambi n'abo basanze muri gereza bakabahonda bazira…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?