Umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo nyuma yo gutegura ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu kirimo. Yasabye imbabazi Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zose abamukurikira n’Abanyarwanda bose.
Iyi Live Yakoze yari ihuriyeho urubyiruko rumukurikira, batera urwenya yewe n’ugerageje kubakebura bakamwirengagiza.
Nyuma y’ibyo Nyaxo yasubiye ku mbuga nkoranyambaga ze Yandika ubutumwa busaba imbabazi abakurikiye iki kiganiro ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Nyaxo yagize ati “Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Nsabye imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje, ndashishikariza urubyiruko n’ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside.”
Dr. Muragira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Aganira n’ikinyamakuru IGIHE yatangaje ko bagiye gusesengura ibyabereye muri iyo live bakareba niba hari icyo bakora.
Yagize ati “Ikibanza ni ugusesengura ibyo yakoze hanyuma umwanzuro uzafatwe nyuma.”
Yakomeje agira ati “Kwigisha ni uguhozaho, ntabwo wakwizera ko ubutumwa watanze bwumviswe na bose. Hari abinangira, gusa tuzakomeza twigishe ariko tubijyanishe no guhana.