igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion
AMAKURU

RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 22, 2025 9:33 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze kandi ayobora inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje ko Turahirwa Moses yafashwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, aho ibisubizo by’ibipimo byafashwe byemeje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge byinshi. Ibi bipimo byakozwe n’inzobere zo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Isesengura rya Gisirikare (Rwanda Forensic Institute, RFI).

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Dr. Murangira yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo byafashwe n’abahanga bo muri RFI.”

Abajijwe niba ibyo biyobyabwenge bifitanye isano n’imyitwarire ya Turahirwa imaze iminsi itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, Dr. Murangira yagize ati: “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza riracyakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa Moses afashwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, kuko no mu mwaka wa 2023 yari yarigeze gukurikiranwaho ibyaha bisa n’ibi, nubwo icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kumufungura by’agateganyo.

Turahirwa yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC
Next Article Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo ziri guhura n’uruva gusenya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

EAC: Bakoze urugendo rwo kwibuka i Arusha.

Kuri uyu wa mbere, taliki 7 Mata 2025, umunsi u Rwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

1 Min Read
AMAKURU

Corneille Nangaa yavuze ko Abanye-Congo bose bategereje AFC/M23 kugira ngo ibabohore

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ashyize hanze ubutumwa burimo gusesereza umugore we, agahita abusiba nyamara…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?