Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga, akekwaho icyaha gikomeye cyo kwica uruhinja yari amaze kubyara arunize, yamunigiye mu murima w’amateke uri mu Karere ka Rusizi.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze avuga ko Abizera yafashwe ari mu murima yihishe, afite umurambo w’urwo ruhinja. Yari kumwe n’undi mugore witwa Nyiransengiyumva Anne-Marie, bombi bakaba bari basanzwe batuye hafi y’uruganda rwa sima aho bakoreraga imirimo itandukanye.
Nk’uko byatangajwe na Nyiransengiyumva, ngo ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, Abizera yatangiye kumva aribwa mu nda maze agerageza guhamagara inshuti ngo imuherekeze kwa muganga, ariko ntiyamubona. Yahisemo kwiyambaza Nyiransengiyumva, maze bombi bafata inzira bajya ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha. Gusa batarahagera, Abizera yahise abyara.
Nyiransengiyumva yavuze ko nyuma yo kubyara, Abizera yatangaje ko adashaka kurera uwo mwana maze ahita amuniga. Nyuma y’icyo gikorwa, yahise agenda ajyanye uwo mwana, biza gutuma mugenzi we abimenyesha ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitambi bwemeje ko abaturage aribo babonye Abizera yihishe mu murima, bamufata bamushyikiriza ubuyobozi. Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze, mbere yoherezwa ku Bitaro bya Mibilizi. Nyuma yavuye kwa muganga, yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye aho ari gukurikiranwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Bwana Manirarora James, yavuze ko kugeza ubu Abizera ataravuga impamvu yamuteye gukora kiriya gikorwa gikomeye, ariko ko hizewe ko ibisobanuro bizatangwa imbere y’inzego z’ubugenzacyaha.
Yakomeje asaba urubyiruko n’abaturage muri rusange kwirinda imyitwarire mibi, by’umwihariko ibijyanye no kubyara batiteguye, abasaba kujya bafata inshingano aho gukora ibyaha nk’ibi bishingiye ku kwanga kurera.