Amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga ni amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka hamwe n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta Sandra yanditse ku rubuga rwa Snapchat ndetse no kuri sitati ya WhatsApp ko yibuka Abatutsi bishwe ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibi Yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’uzuye gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma y’ibyo ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Imvaho Nshya, Teta Sandra yahamije ko Abantu bamwumvise bitandukanye n’ibyo yashakaga kuvuga
Yagize ati: “Ndatekereza igitekerezo cyanjye mwagifashe bitandukanye, igitekerezo kivuga ko twibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na bamwe mu Bahutu bagize icyo bakora mu guhagarika Jenoside.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangarije iki kinyamakuru Imvaho Nshya ko ingingo ihana icyaha cyo guhakana Jenoside isobanutse.
Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze. Ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, rigena ko Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw)