igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 27, 2025 11:03 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano y’ikigo gicuruza amashusho cya StarTimes, akaba amwemerera gutambutsa filime ze kuri Ganza TV. Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bya StarTimes, ku wa 25 Mata 2025.

Hashize imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga, ariko zisobanuye mu Kinyarwanda.

Izi filime zitambuka kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko kuko abakunzi bayo bagaragaje ko bifuza abasobanuzi b’Abanyarwanda kandi bakunze, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano ikigo cya Rocky Entertainment.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes, Paruku René Pedro, yemeje ko ikigo kiyobowe na Rocky Kimomo ari kimwe mu byo bagiye gukorana.

Ati “Rocky azajya adufasha mu bikorwa tuzajya tunyuza kuri Ganza TV ikora filime ziri mu Kinyarwanda. Hamwe n’ikigo ayoboye cya ‘Rocky entertainment’ ni bamwe mu bafatanyabikorwa tuzakorana.”Rocky Kimomo wari umaze igihe yifuza aya masezerano, yavuze ko yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe, gusa agasaba abakunzi be kuzawumara bakurikirana filime ze kuko nta rungu azabicisha.

Lizzie Lyu uhagarariye ubucuruzi muri StarTimes yasabye abakunzi bayo kugura ifatabuguzi, ndetse abataragura dekoderi zayo abashishikariza kuzigura cyane ko ari ibihumbi 15 frw gusa, kugira ngo na bo bagerweho n’ibyiza biri kuri shene za StarTimes.

Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za ‘Kung-Fu’, ibiganiro by’urwenya n’ibindi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Museveni asanga Ukraine Ishukwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi
Next Article U Rwanda na DRC basinye amasezerano y’amahoro muri USA
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri amujugunye mu musarane…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zasubiye mu mujyi wa Walikale nyuma y’uko abarwanyi ba M23…

1 Min Read
AMAKURU

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?