Umuhanzi Rosskana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am atangaza ko avuyemo kubera ko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye n’iyi nzu
Umuhanzi Ross Kana yatandukanye n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM Ltd, aho yabitangaje mu ibaruwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashinja iyi sosiyete kudashyira mu bikorwa ibyo bari bumvikanye mu masezerano basinye ku wa 1 Ukuboza 2023.
Ross Kana yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva muri 1:55 AM Ltd bitewe n’uko batubahirije ibyo basezeranye. Nubwo atagaragaje byimbitse ibyo batubahirije, amakuru avuga ko ibibazo byatangiye gukaza umurego ubwo iyi sosiyete yanze kumukorera amashusho y’indirimbo ye yise Mami.
Ibimenyetso by’uko atacyiyumvamo iyi sosiyete byatangiye kugaragara ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Molela, itagaragayemo uruhare rwa 1:55 AM Ltd.

Kuva yinjira muri 1:55 AM Ltd mu mpera za 2023, Ross Kana yari amaze gusohora indirimbo eshatu arizo Fou de toi, Sesa, na Mami.
Isezera rya Ross Kana rije mu gihe bivugwa ko n’abandi bahanzi b’iyi nzu barimo Element na Kenny Sol bashobora kuba bari mu nzira yo kuyisohokamo, nyuma y’igihe bayikoreramo.
Ku ruhande rw’iyi sosiyete, iherutse gutangaza ko hagiye kuba impinduka zikomeye mu mikorere n’imibanire yayo n’abahanzi bakorana gusa birinze kugira icyo batangaza ku mwuka utameze neza uri muri iyi nzu.