igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi
AMAKURU

Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 6:58 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige kuri uyu wa kane, tariki 08 Gicurasi 2025, ubwo intama ya Murekezi Innocent yabyaraga abana batandatu.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyabaye kuri uyu muturage ari ibitangaza, ko ubu ari ubworozi wakora bukaguteza imbere mu gihe gito.

Uwamahoro Vestine ati “Ejo ku isaha ya saa cyenda z’amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu, ni ubwa mbere twari tubibonye kuko dusanzwe tubona izibyara ebyiri n’eshatu, abantu benshi ejo bari bahuzuye.”

Akomeza avuga ko ubworozi bw’intama bushobora guteza imbere ubukora, kuko iyo ibyaye iziyikomokaho bazigurisha bakabasha kwatishamo imirima bagakora ubuhinzi kandi yabahaye n’ifumbire.

Murekezi Innocent nyir’iyi ntama yagize ati “Nta handi hantu nari narigeze mbona intama ibyara ibyana bingana bitya, byaranshimishije abantu bose barahurura.”

Uyu muturage yavuze ko iyi ntama imaze kubyara inshuro eshanu, izayikomotseho zamufashije kuguramo isambu y’ibihumbi 800 Frw, abasha kubona aho guhinga.

Iyi ntama yari yabyaye amashashi abiri n’amasekurume ane. Ku wa Gatanu, amasekurume abiri yari amaze gupfa, gusa nyirayo afite icyizere ko izisigaye zizabaho.

Umukuru w’Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, iyi ntama yabyariyemo yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye.

Mu Murenge wa Cyanzarwe intama icutse igeze ku mafaranga ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima irengeje ibihumbi 100 Frw.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa
Next Article Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda biri mu nzira yo kuganira no gukemura amakimbirane amaze igihe hagati…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Ibitangaje ku muhanzi kazi unywa amasohoro y’inzoka kugira ngo Agire Ijwi Ryiza

Umuhanzikazi Jessica Simpson, akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje ko anywa amasohoro y’inzoka mu rwego rwo kwita ku ijwi rye. Iyi…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
AMAKURU

Kamonyi: Abagizi ba nabi bataramenyekana bakomerekeje Umuturage bikomeye

Umugore w'imyaka 49 wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatewe n'abantu bataramenyekana iwe mu rugo baramukomeretsa bikomeye.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?