RUHANGO: Dusabeyezu Seraphine, wari utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwakiriye amakuru avuga ko Dusabeyezu Séraphine yasanzwe mu buriri yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Uwamwiza Jeanne D’Arc yabwiye UMUSEKE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Gicurasi 2025 umuturanyi wa nyakwigendera yanyuze imbere y’urugo arasuhuza abura umwikiriza.
Avuga ko ngo uwo muturage yahise yinjira mu nzu maze arungurutse mu cyumba asanga Dusabeyezu yashizemo umwuka w’abazima.
Gitifu Uwamwiza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze mu buriri wonyine kubera ko umugabo we akora akazi k’izamu atari mu rugo nijoro.
Avuga ko nta bimenyetso byo ku mubiri babonye bigaragaza ko yabanje gukomeretswa.
Uwamwiza avuga ko nta n’umuturanyi nyakwigendera yari afitanye na we amakimbirane, kuko yari aherutse gukora ubukwe, basezeranye n’umugabo we mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Ati:“Muri raporo dufite y’ingo zifitanye amakimbirane urugo rwa Nyakwigendera ntabwo rurimo.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise amakuru y’uko nyakwigendera ashobora kuba yabanje gusambanywa mbere yo kwicwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko ukuri ku byamubayeho, birimo n’ibikekwa n’abaturage, bizagaragazwa n’iperereza RIB yatangiye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, ariko RIB iteganya kuwujyana mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Dusabeyezu Séraphine nta mwana asize.