Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugore ukekwaho guta uruhinja ku gasozi, nyuma agahita atoroka.
Mu Mudugudu wa Munu, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, habonetse uruhinja rwatawe mu ikarito rukaza gupfa. Abaturage n’ubuyobozi bahamya ko uru ruhinja rwabonwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko umwe mu bagenzi aryitambitseho ari kumwe n’abandi bari baje gutashya.
Ugenzebuhoro Mussa, umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu, yavuze ko icyo gikorwa cyabaye ahagana saa mbili za mu gitondo. Avuga ko abaturage babonye isazi zirirwa hejuru y’ikarito bituma bagira amatsiko yo kureba ibirimo, basangamo uruhinja rwari rukiri rutoya rwavutse uwo munsi ariko rukaba rwari rwamaze gupfa.
Ati: “Basanze harimo uruhinja rwavutse uwo munsi ariko rukaba rwari rwarangije gupfa. Twese twahise duhuruza inzego kugira ngo hatangire iperereza.”
Uyu muturage avuga ko abaturage bihutiye gutangira gushakisha amakuru ku waba yabikoze, ariko kugeza ubu nta mugore cyangwa umukobwa bakeka ko yaba yarabyaye akajugunya umwana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana bwemeje iby’iyi nkuru, buvuga ko iperereza ryahise ritangira. Manzi Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo murenge, yabwiye itangazamakuru ko bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Iperereza ryahise ritangira kandi turizera ko uwabikoze azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”
Bamwe mu baturage bemeza ko bakeka ko uwaba yarabyaye uwo mwana ataturutse kure, ahubwo ashobora kuba ari uwo muri ako kagari cyangwa mu tundi tugize imbibi na ko. Hari bake bakeka ko byaba byakozwe n’umukobwa waba waragize ikimwaro cyo kubyarira iwabo.
Ubuyobozi bw’umurenge bwatangaje ko bugiye gukomeza gukurikirana uko iperereza rigenda, kandi ibyo rizagaragaza bizatangarizwa rubanda binyuze mu itangazamakuru.
RIB irakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze iki gikorwa giteye agahinda, ndetse n’impamvu yaba yamuteye kugikora.