Ni abagizwe n’abantu 21 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, Polisi na yo ifata abandi bane baguraga amabuye ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Bose hamwe Bafatiwe mu Midugudu ya Kigoma na Rusenyi yo mu Tugari twa Nyamyumba na Kigarama mu Murenge wa Masoro, ho mu Akarere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, bakaba Bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, aho bari gukorwaho iperereza.
Ubucukuzi butemewe buteza ingaruka zirimo kugwirwa n’ibirombe, bamwe bakaba bahasiga ubuzima, abandi bakahakomerekera.
Mu itegeko rishya nomero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rivuga ko ibyaha nko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itanu n’ihazabu ya miliyoni 80 Frw, mu gihe gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ubikora ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu igera kuri miliyoni 150 Frw.