igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
AMAKURU

Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 10:33 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abantu 28 baguwe gitumo na polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ,bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, n’abandi batanu bayaguraga mu buryo bwa magendu, mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya ya Ntarabana na Masoro.

Bafashwe mu mukwabu wakozwe na polisi bagendeye ku makuru bahawe n’abaturage, mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, bafite ibikoresho bifashisha mu bucukuzi birimo, amapiki, imitarimba, ibitiyo majagu umunzani, ikarayi n’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yihanangirije abakomeje kwishora muri ibi bikorwa, abibutsa ko bibagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima.

Yagize ati”Polisi y’u Rwanda irihanabgiriza abishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko kubureka burundu kuko bitazabahira, kuko bugira ingaruka ku babukora zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.”

Yakomeje avuga ko polisi itazihanganira na gato abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yemeza ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bwayo n’ibindi byaha bibushamikiyeho.

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, mu gihe iperereza rigikomeje .

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana
Next Article RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
May 21, 2025
Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
May 21, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
May 21, 2025
Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Tundu Lissu yongeye gufatwa na polisi muri Tanzania

Tundu Lissu, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, yatawe muri yombi na polisi ya Tanzania ku wa 9 Mata 2025,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Umutwe w’iterabwoba wa ISWAP wigambye kugaba igitero ku kigo cya gisirikare

Umutwe wa Kisilamu wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) wigambye igitero gikomeye uherutse kugaba ku kigo cya gisirikare cya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yanze kwitabira ibiganiro Zelensky nawe arigendera

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yari yageze muri Turikiya, gusa aza kwisubirirayo ny'uma yo kumenya ko Vladimir Putin w’u Burusiya,…

2 Min Read
AMAKURU

Abanyarwanda babiri bamaze gusoza mu ishuri rya gisirikare mu gihugu cy’Ubwongereza

Abanyarwanda babiri, aribo Officer Cadet Mugisha Blaine na Yuhi Cesar bamaze gusoza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?