igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
AMAKURU

Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 20, 2025 6:08 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Général Muhoozi Kainerugaba, yongeye gukozanyaho na muramu we, Odrek Rwabwogo, bapfa imyemerere.

Rwabwogo ni umugabo wa Patience Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni akaba na mushiki wa Gen Muhoozi. Rwabwogo kandi ni umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa hanze no guteza imbere inganda.

Mu mwaka ushize, Gen Muhoozi yatangaje inshuro nyinshi ko Rwabwogo ari umujura ruharwa witwikira ububasha yahawe n’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko atishimira kubona yifotozanya na Perezida Museveni.

Abiyise intumwa za Rwabwogo (Disciples of Odrek Rwabwogo) basubije Gen Muhoozi ko ibirego yashinje muramu we bidafite ishingiro kandi ko bigamije kumuharabika kugira ngo abantu bamutakarize icyizere.

Aya makimbirane yatuje muri Nzeri 2024 ubwo Rwabwogo yihakanaga abiyise intumwa ze, asobanura ko guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga byenyegeza ikibazo kandi bigatuma abantu badakora neza imirimo bashinzwe.

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’impande zombi nyuma y’aho ku wa 19 Gicurasi 2025 Rwabwogo agaragaye mu mashusho, asaba abakirisitu kugendana agakiza, aho kugarura imyemerere y’Abachwezi.

Yagize ati “Ufite inshingano nyinshi ku bitugu byawe. Ukwiye gutanga umurage w’ibyiza. Niba agakiza ari wo muti wabonye mu rugo rwawe, ntugarure Abachwezi. Ntugarure ubupfumu. Ntuzibagirwe aho wavuye kubera ko ufite iyo nshingano kandi usigaje imyaka mike ku Isi. Witonde, abana bawe bagomba gukomereza mu murongo w’agakiza.”

Gen Muhoozi, yifashishije urubuga rwa X kuri uyu wa 20 Gicurasi, asubiza Rwabwogo ko kuvuga ko abakurambere ari kimwe n’abadayimoni ari nk’amahomvu Abanyaburayi bakwirakwije.

Ati “Kuvuga ko abakurambere bacu ari kimwe n’abadayimoni bimeze nk’amahomvu Abanyaburayi bakwirakwije.”

Abachwezi ni umuryango mugari wari ugizwe n’Abanyoro, Abatooro n’Abanyankole, bayoboraga igice cyitwaga Kitara. Gen Muhoozi yagaragaje ko ari Umuchwezi, asabira guhirwa n’abandi bemera ko bari muri uyu muryango.

Muri Mutarama 2025, uyu musirikare yatangaje ko aramutse ahawe ubutaka i Kigali, yakubakamo hoteli, akayita “Bachwezi Hotel”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
Next Article Musanze: Urupfu rw’umusore wasanzwe mu isantere yapfuye rwateje urujijo mu baturage
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025
Nzabahayo uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranweho icyaha gikomeye
May 20, 2025
Musanze: Urupfu rw’umusore wasanzwe mu isantere yapfuye rwateje urujijo mu baturage
May 20, 2025
Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025
Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rulindo: Abantu 25 bafashwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ni abagizwe n’abantu 21 bafashwe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, Polisi na yo ifata abandi bane baguraga amabuye ayo…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.…

2 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?