Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Général Muhoozi Kainerugaba, yongeye gukozanyaho na muramu we, Odrek Rwabwogo, bapfa imyemerere.
Rwabwogo ni umugabo wa Patience Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni akaba na mushiki wa Gen Muhoozi. Rwabwogo kandi ni umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa hanze no guteza imbere inganda.
Mu mwaka ushize, Gen Muhoozi yatangaje inshuro nyinshi ko Rwabwogo ari umujura ruharwa witwikira ububasha yahawe n’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko atishimira kubona yifotozanya na Perezida Museveni.
Abiyise intumwa za Rwabwogo (Disciples of Odrek Rwabwogo) basubije Gen Muhoozi ko ibirego yashinje muramu we bidafite ishingiro kandi ko bigamije kumuharabika kugira ngo abantu bamutakarize icyizere.
Aya makimbirane yatuje muri Nzeri 2024 ubwo Rwabwogo yihakanaga abiyise intumwa ze, asobanura ko guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga byenyegeza ikibazo kandi bigatuma abantu badakora neza imirimo bashinzwe.
Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’impande zombi nyuma y’aho ku wa 19 Gicurasi 2025 Rwabwogo agaragaye mu mashusho, asaba abakirisitu kugendana agakiza, aho kugarura imyemerere y’Abachwezi.
Yagize ati “Ufite inshingano nyinshi ku bitugu byawe. Ukwiye gutanga umurage w’ibyiza. Niba agakiza ari wo muti wabonye mu rugo rwawe, ntugarure Abachwezi. Ntugarure ubupfumu. Ntuzibagirwe aho wavuye kubera ko ufite iyo nshingano kandi usigaje imyaka mike ku Isi. Witonde, abana bawe bagomba gukomereza mu murongo w’agakiza.”
Gen Muhoozi, yifashishije urubuga rwa X kuri uyu wa 20 Gicurasi, asubiza Rwabwogo ko kuvuga ko abakurambere ari kimwe n’abadayimoni ari nk’amahomvu Abanyaburayi bakwirakwije.
Ati “Kuvuga ko abakurambere bacu ari kimwe n’abadayimoni bimeze nk’amahomvu Abanyaburayi bakwirakwije.”
Abachwezi ni umuryango mugari wari ugizwe n’Abanyoro, Abatooro n’Abanyankole, bayoboraga igice cyitwaga Kitara. Gen Muhoozi yagaragaje ko ari Umuchwezi, asabira guhirwa n’abandi bemera ko bari muri uyu muryango.
Muri Mutarama 2025, uyu musirikare yatangaje ko aramutse ahawe ubutaka i Kigali, yakubakamo hoteli, akayita “Bachwezi Hotel”.