igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we
AMAKURU

Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 3, 2025 10:14 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Alyssa Scott usanzwe ari umunyamideli wabyaranye na Nick Cannon, yagaragaje ko atishimiye uburyo uyu mugabo atita ku nshingano ze nk’umubyeyi, nyuma akajya kurata ko yatanze akayabo mu gushinganisha udusabo tw’intanga twe.

Scott w’imyaka 31 yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 01 Gicurasi 2025, aho yavuze ko Cannon amaze igihe kirenga ukwezi atabonana n’umwana wabo witwa Halo Marie Cannon w’imyaka ibiri.

Byabaye nyuma y’ikiganiro Cannon yagiranye na podcast ya “Tea Time with Raven & Miranda”.

Cannon wamamaye muri Sinema muri Amerika, yatangaje ko afite ubwishingizi bw’udusabo tw’intanga twe bwa miliyoni 10$ [arenga miliyoni 14 Frw] aho kamwe yagashinganishije kuri miliyoni 5$.

Icyakora yavuze ko utwo dusabo nitugira ikibazo amafaranga azahabwa abana be.

Nyuma y’ubwo butumwa, Scott babyaranye, yagaragaje ko atishimiye iyo mvugo, ko ibyo bitamuha uburenganzira bwo kumara ukwezi adasura umwana we.

Ati “Ufite gahunda yo kubona umwana wawe? Hashize igihe kirenga ukwezi. Gusa, ni byiza kumenya ko azabona [umwana babyaranye] amafaranga aguturutseho mu gihe udusabo twawe tw’intanga twaba twagize ikibazo.”

Uretse uyu mwana w’umukobwa bafitanye, bivugwa ko Cannon adasura, bombi bari bafitanye n’umuhungu witwa Zen ariko yitabye Imana afite amezi atanu mu 2021 azize kanseri y’ubwonko.

Cannon afite abana 12 amaze kubyarana n’abagore batandatu.

Muri aba bagore harimo Mariah Carey bahoze babana, babyaranye impanga Moroccan na Monroe.

Cannon yigeze kuvuga ko kubona igihe agenera buri mwana ari ikibazo gikomeye kubera akazi kenshi n’inshingano z’ububyeyi afite.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet agiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 4$
Next Article Donald Trump yashyize hanze ifoto ye yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko yifuza kuba Papa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga

Mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo gutera urugo…

1 Min Read
AMAKURU

Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha

Nyuma y'uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw'igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.…

2 Min Read
Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
AMAKURUUBUZIMA

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye. Ibi byabaye mu ijoro ku wa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imfungwa mu Burundi amafaranga ya bougie yababanye ikibazo gikomeye

Abagororwa bashya bakomeje gukorerwa iyicarubozo basabwa amafaranga yo kugura bougie aho barazwa rwa ntambi n'abo basanze muri gereza bakabahonda bazira…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?