Sean “Diddy” Combs ashaka kugaragaza ko we na Cassie bari babanye mu rukundo rurimo urugomo, ndetse ibintu byose byagiye biba babaga babyumvikanyeho.
Pagesix yagaragaje ko Diddy ari kwitegura urubanza rukomeye ruzatangira ku wa 12 Gicurasi 2025, aho ashinjwa ibyaha birimo gucuruza abantu bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina, gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu rwego rwo kwirwanaho, abamwunganira mu mategeko bateganya kugaragaza ko umubano we na Cassie Ventura, wahoze ari umukunzi we, wari urimo urugomo ku mpande zombi.
Bivugwa ko abunganira Diddy bagamije kwambura Cassie icyizere nk’umwe mu batangabuhamya b’ingenzi ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Cassie Ventura, wamenyekanye mu muziki kuva mu 2005 ubwo yashyirwaga muri label ya Bad Boy Records ya Diddy, yatanze ikirego mu 2023 ashinja uyu muraperi kumufata ku ngufu, kumukubita no kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu mu gihe cy’imyaka irenga icumi.
Nubwo icyo kirego cyakuweho mu buryo bw’ubwumvikane nyuma y’umunsi umwe, amashusho yo mu 2016 agaragaza Diddy akubita Ventura mu cyumba cya hoteli yaje gushyirwa ahagaragara, bikomeza gutera impaka n’uburakari mu bantu bituma cyongera kuzuka.
Ubushinjacyaha buvuga ko Diddy yahatiraga abantu gukora imibonano mpuzabitsina, akabikora abifashijwemo n’abakozi be ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we.
Buvuga kandi ko yakoresheje iterabwoba, gukubita no gushimuta abantu kugira ngo abagenzure.
Ubu ufungiye muri gereza ya Brooklyn aho yatanze ingwate ya miliyoni 50$ ngo arekurwe bikanga. Kuva yafungwa yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ibyo yakoze byose byabaye ku bushake bw’impande zombi.
Nubwo yigeze gusaba imbabazi ku byabaye mu 2016, abamwunganira mu mategeko bavuga ko amashusho atari ibimenyetso bihagije by’ibyaha aregwa.
Urubanza rushobora kumara ibyumweru umunani, kandi naramuka ahamijwe ibyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.