Ikamyo yo mu bwoko bwa SHACMAN yari ifite pulake RAH 617H, yavaga Kamembe yerekeza Bugarama, yakoze impanuka umunyonzi witwaga Niyonzima Elisa w’imyaka 22 ahita apfa, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi.
Mukarugwiza Consolée wari aho impanuka yabereye mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2025, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo kamyo yamanukanye umuvuduko mwinshi cyane, igonga umunyegare.
Ati: “Umunyegare yari ayiri imbere avuye kurangura ibicuruzwa i Mushaka, abishyiriye umucuruzi wo mu Kagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha, iramukubita agwa iruhande rw’umuhanda ahita apfa.
Ni ahantu haba hicaye abacuruza imbuto zinyuranye, hakanaparika amagare, moto na za Coasters, abacuruzaga babibonaga bahise biruka, ikamyo ica hejuru y’iryo gare.”
Yakomeje ati: “Ikamyo yakomeje igonga moto yari ihaparitse kuko umumotari yabibonye agasimbuka akiruka,inagonga Coaster yari iparitse nta mugenzi urimo, komvuwayeri arimo mu gice cy’inyuma igonga icy’imbere,moto na Coaster birangirika, ihita ihagarara.’’
Avuga ko icyatangaje abari aho ari uko umushoferi wari unayirimo wenyine, yahise avamo akirukanka, arabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage batangiye kubona ivuduka cyane bari kuri santere y’ubucuruzi ya Ruzeneko, kuko hari umurambi ikomeza kuvuduka kugeza ubwo yakoraga ayo marorerwa yose yaviriyemo urupfu uriya musore wo mu Murenge wa Nzahaha.
Ati: “Ikigaragara cyo umushoferi yavudukaga cyane. Akimara kugonga yahise abura, icyakora hashize akanya nyir’imodoka wari uri i Kamembe araza, areba uko byagenze, na Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhamda irahagera ikora akazi kayo, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.’’
Avuga ko kano gace gakunze kuberamo impanuka cyane zihitana ubuzima bw’abantu, bigaterwa n’imodoka zihagera ziri ku muvuduko wo hejuru cyane, agasaba ko hashyirwa ibyapa cyangwa ibindi bituma bahagera bakawugabanya, cyane cyane ko haba hari abantu benshi, byatuma izi mpanuka za hato na hato zirindwa.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi w’ikamyo.
Ati: “Tuributsa abashoferi b’amakamyo ko batagomba kwirara ngo bakore amakosa bitwaje ko bafite imodoka nini kuko ari byo biteza impanuka.’’
Yakomeje agira ati: “Uburangare n’umuvuduko ntibyemewe ku batwaye ibinyabiziga, kandi bajye bibuka ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese.’’