Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15.
Umwarimu wo mu mashuri abanza akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Gatanu yigishamo agahita atoroka.
Ni umwarimu wo mu rwunge rw’amashuri rwa Gasumo ruhererreye mu mudugudu wa Gsumo, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Butare, akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Amakuru UMUSEKE dukesha iy’inkuru wamenye ni uko byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ishuri ntibyadukundira, icyakora aya makuru twayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabiborwa w’umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre.
Ati “Ni umwarimu w’umugabo ufite urugo, bikekwa ko ku wa Gatandatu yaba yarasambanyije umwana yigisha w’imyaka 15. Twakimenye ku Cyumweru saa tanu (11h00 a.m) twafashe umwana tumujyana kwa muganga kugira ngo batabare ubuzima bwe hakiri kare, uwo mugabo yahise atoroka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025 ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, basuye icyo kigo cy’ishuri, bagatungurwa no gusanga hari andi makuru y’umwarimu w’umukobwa wigisha mu mashuri yisumbuye w’imyaka 22, ukekwaho kuba aryamana n’umuhungu wiga mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye w’imyaka 21.
Ngo bisanzwe bizwi ko hari n’ibaruwa banditse muri icyo kigo cy’ishuri babihamya, ko basanganywe.
Yakomeje avuga ko nta rwego rw’umutekano rwabafashe baracyashakishwa.
Ati “Uyu munsi ubuyobozi bw’umurenge, Polisi na DASSO twakoreye muri icyo kigo kugira ngo tuganire n’abarezi, n’abanyeshuri ku burenganzira bwabo, ibyaha n’ibihano no kubashishikariza gutanga amakuru hakiri kare.”
Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa yageneye abaturage, ni ugutangira amakuru ku gihe, ababyeyi bakirinda kugwa mu mutego wo kugurisha ubuzima bw’abana babo, kwirinda kujya mu mishyikirano n’uwahohoteye umwana.
Yasabye abana kwirinda ababashuka no kunyurwa n’uko iwabo bari.
Ni kenshi hirya no hino humvikana inkuru z’abantu bakuze basambanyije abana, bakabatera inda zitateguwe.
Ingingo ya 4 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igena ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy’umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa aba akoze icyaha. Ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.