Abaturage barenga 10,000 bamaze guhungira kure y’ingo zabo muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha n’iminsi y’imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bamenyerewe ku izina rya Wazalendo
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko iyi mirwano yateje umutekano muke udasanzwe, by’umwihariko mu duce twa Bambo, Kishishe na Mutanda, aho imirwano yabereye ku wa Kane no ku wa Gatanu.
Ku wa Gatandatu, imirwano yabereye mu gace ka Butare , ndetse no muri Bukombo, aho urusaku rw’amasasu n’imbunda nini byumvikanye umunsi wose, bituma abaturage benshi bava mu byabo.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko igice kinini cy’abaturage batuye mu gace ka Butare cyahungiye mu mashyamba no mu bindi bice, bagerageza gushaka aho babarizwa hatari ibyago byo guhura n’imirwano.
Abasesenguzi bavuga ko umutwe wa M23 ushishikazwa no gushakira ituze abatuye mu duce tw’icyaro wafashe, cyane cyane mu Turere twa Rutshuru, Masisi na Walikale. Ibi bikorwa bibangamirwa n’imitwe ya Wazalendo, igizwe n’abarwanyi batandukanye bahuza imbaraga bakora ibitero mu bihe bitandukanye, bagamije gusubiza M23 inyuma no kwigarurira utundi duce.
Kugeza ubu, abaturage barimo kwiyongera bahunga imirwano ikomeje gukurura impungenge z’umutekano, ndetse hakaba impuruza z’uko iyi ntambara ishobora gukwira no mu tundi duce tw’Intara ya Kivu ya Ruguru.