igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Umwarimu w’imyaka 36 arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Umwarimu w’imyaka 36 arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9
AMAKURU

Rutsiro: Umwarimu w’imyaka 36 arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 4:06 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umwarimu w’imyaka 36 usanzwe yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana. Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 05 Gicurasi 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mwana ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo yabwiye ababyeyi be ko yasambanyijwe n’uyu mwarimu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.

Ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.”

Birakekwa kandi ko uyu mwarimu haba hari n’abandi bana b’abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishagaho, akaba ari amakuru inzego zivuga ko zigikurikirana.

Umuryango w’umwana wasambanyijwe amakuru IGIHE yamenye ni uko watanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Gicurasi.

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura
Next Article Corneille Nangaa: Abanye-Congo Bose ni Abanyamuryango ba AFC/M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid ku mukino wa Nyuma bakiniraga kuri Estadio La Cartuja de…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu

Inyeshyamba za M23 zarwanye n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi barwana bashaka kwisubiza Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege, M23 yazihinduranye izikubita…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma

Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi. Guverineri…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Inkuba Ziri ku isonga mu biza byahitanye benshi muri Werurwe – MINEMA

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bwakozwe ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, bwagaragawemo ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?