Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe na rimwe bakanasiga babateye ibyuma.
Ibi bamwe mu batuye muri aka gace, babibwiye UKWELITIMES dukesha iy’inkuru nyuma y’uko ahitwa kwa Phillipe hiciwe umusore atewe ibyuma ubwo yari atashye.
Bavuga ko atari ubwa mbere aha hantu hakunze no gucururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge hicirwa umuntu kuko hari n’umukobwa bahamburiye banasiga bamwishe.
Bavuga ko batiyumvisha uburyo bahamburira abantu bakanahicirwa kandi ariho irondo riba ryicaye.
Muhire Innocent yagize ati “Biratangaje uburyo bahicira abantu kandi ariho abanyerondo baba bari kuko ni naho akazu kabo kari.”
Yakomeje avuga ko hari n’utubari twirirwamo abajuru ku buryo atazi impamvu tudafungwa.
Hakizimana Janvier we yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi naho ubundi abantu bazahashirira kuko bakwambura abanyerondo bareba ntihagire icyo bakora hari n’ubwo uhaca bisinziriye.”
Yongereyeho ko ubujura bwiyongereye muri aka gace nyuma y’uko abasore bari Iwawa bagarukiye.
Mukamirenzi Marie Claire, we avuga ko atakinyura muri ako gace nijoro kubera gutinya ko yagirirwa nabi.
Ati “Ndemera nkazenguruka kuko barahategera cyane ikibabaje n’uko hari n’abo bica gusa ntibabambure.”
UKWELITIMES yagerageje guhamagara abayobozi ariko ntibagira icyo babivugaho.