igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes
AMAKURUIMYIDAGADURO

Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 17, 2025 8:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura zitambuka kuri Ganza TV.

Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’iki kigo gicuruza amashusho mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025.

Hagiye gushira imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga ariko zisobanuye mu Kinyarwanda mu buryo butandukanye.

Ni filime zinyura kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko nyuma y’ibyufuzo by’abakiliya ba StarTimes, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano abasobanura filime mu Rwanda bakomeye.

Muri abo harimo na Sankara The Premier ukunzwe n’abatari bake. Uyu mufatanyabikorwa azajya afasha mu bikorwa binyura kuri Ganza TV, akora filime ziri mu Kinyarwanda.

Mu ntangiro Sankara The Premier yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe na StarTimes, bivuye ku gitekerezo cyari kimaze igihe kinini gitekerezwaho, cyo kuba filime ze zajya zitambukaho umunsi ku munsi.

Uyu musobanuzi yiyongereye kuri Junior Giti ufite ikigo cya Giti Entertainment na Rocky Kimomo ufite icya Rocky Entertainment basinyishijwe mu bihe byatambutse.

Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za Kung-Fu, ibiganiro by’urwenya n’ibindi byinshi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
Next Article U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwitwa Muhawenimana Caritas ufite imyaka 23 y’amavuko yatwe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu magambo…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa…

1 Min Read
AMAKURU

Urukiko rwa Oxford rwakatiye Umucamanza wa Loni gufungwa imyaka itandatu

Urukiko rwa Oxford mu Bwongereza rwakatiye Umucamanza w’Umuryango w’Abibumbye, Lydia Mugambe, igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi ane nyuma yo kumuhamya gukoresha…

1 Min Read
AMAKURU

Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka

Ku wa 9 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza intsinzi y’ingabo za Leta…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?