Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura zitambuka kuri Ganza TV.
Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’iki kigo gicuruza amashusho mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025.
Hagiye gushira imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga ariko zisobanuye mu Kinyarwanda mu buryo butandukanye.
Ni filime zinyura kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko nyuma y’ibyufuzo by’abakiliya ba StarTimes, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano abasobanura filime mu Rwanda bakomeye.
Muri abo harimo na Sankara The Premier ukunzwe n’abatari bake. Uyu mufatanyabikorwa azajya afasha mu bikorwa binyura kuri Ganza TV, akora filime ziri mu Kinyarwanda.
Mu ntangiro Sankara The Premier yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe na StarTimes, bivuye ku gitekerezo cyari kimaze igihe kinini gitekerezwaho, cyo kuba filime ze zajya zitambukaho umunsi ku munsi.
Uyu musobanuzi yiyongereye kuri Junior Giti ufite ikigo cya Giti Entertainment na Rocky Kimomo ufite icya Rocky Entertainment basinyishijwe mu bihe byatambutse.
Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za Kung-Fu, ibiganiro by’urwenya n’ibindi byinshi.