Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Gicurasi, Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite tekinike igiye gusuzuma uko ubudahangarwa bw’uwahoze ari Perezida akaba na senateri ubuzima bwe bwose, yabwamburwa agakurikiranwa n’ubutabera.
Nk’uko amakuru aturuka mu nteko ishinga amategeko abivuga, ibiganiro byagaragaje imyumvire itandukanye kuri iki ikibazo ubwo cyasuzumwaga.
Abasenateri bamwe bashyigikiye ikurwaho ry’ubudahangarwa, mu gihe abandi, bashingiye ku ngingo ya 224 y’amategeko agenga Sena, bemeza ko ibyo bigomba kunyura mu matora ya Kongere.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, Sena yatangiye kuri uyu wa Kane ushize gusuzuma icyifuzo cy’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC gisaba gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila, perezida w’icyubahiro wa Repubulika akaba na senateri ubuzima bwe bwose.
Nk’uko amakuru agera kuri Radio Okapi aturuka mu biro bya Sena abitangaza, ngo iki kibazo kiri gusuzumwa mu ibanga, bitewe n’uburemere bwacyo cyane cyane akamaro k’umuntu uvugwa muri iyi dosiye, wahoze ari umukuru w’igihugu mu myaka 18.
Abategetsi ba Congo barashinja Joseph Kabila kuba icyitso cyangwa gushinga AFC / M23, umutwe urwanya ubutegetsi ubu igenzura hafi Kivu zombi.
Uwahoze ari umukuru w’igihugu, ubu uri mu buhungiro, akurikiranweho kandi ibyaha bikomeye: ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kwica abasivili.